00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yagiye i Nairobi guhura n’abahanzi bakomeye batumiwe muri Coke Studio

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 May 2017 saa 12:04
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce [Bruce Melody] yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda watumiwe mu bakomeye muri Afurika bagomba kuzaririmba mu kiganiro cy’umuziki cya Coke Studio.

Bruce Melody yageze mu Mujyi wa Nairobi ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017. Yabwiye IGIHE ko yamaze kwakirwa n’ubuyobozi bwa Coke Studio muri Kenya ndetse ngo yamaze guhuzwa n’umuhanzi bazaririmbana.

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Bruce Melody yabwiye IGIHE ko agiye kumara iminsi irindwi muri Kenya mu bikorwa byo gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo afatanyije n’umuraperi wo muri Kenya witwa Khaligraph, iyi niyo izerekanwa muri iki kiganiro gitambuka kuri Televiziyo na Radio zo mu bihugu 25 bya Afurika.

Yagize ati “Ubu tugiye gutangira gufata amajwi n’amashusho, hanyuma igihe nikigera hagati ya Nyakanga cyangwa Kanama nibwo bazabicisha mu itangazamakuru. Coke Studio izamara ibyumweru 12 ariko njyewe hano nzahamara icyumweru kimmwe hanyuma ngaruke mu Rwanda.”

Yongeraho ati “Hanyuma dukora indirimbo zitandukanye ariko njye umuhanzi turi gukorana ubu yitwa Khaligraph Jones wo muri Kenya, ni we muraperi ugezweho inaha […] Hanyuma hari n’indirimbo tuzakorana n’abahanzi bose batumiwe uyu mwaka.”

Producer ukomeye muri Afurika y’Epfo witwa Darlington Chikwewo[uzwi cyane nka Young DLC] yageze muri Kenya, ni we uzatunganya indirimbo z’aba bahanzi, azamara ibyumweru icumi muri Kenya.

Bruce Melody yamaze kugera muri Kenya

Mu mwaka ushize muri Coke Studio hatumiwe umuhanzi w’icyamamare Trey Songz, icyo gihe yaririmbanye na Rema Namakula (Uganda), Yemi Alade (Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Neyma (Mozambique), Serge Beynaud (French West Africa), Lij Michael (Ethiopia), Stonebwoy (Ghana), Nyashinski (Kenya) na Emtee (South Africa).

Muri 2015 umuhanzi w’ikirangirire ku Isi Ne-Yo ni we watumiwe, icyo gihe yaririmbanye n’abahanzi bakunzwe muri Afurika Maurice Kirya (Uganda), Wangechi (Kenya), Dama Do Bling (Mozambique), Ice Prince (Nigeria) na Alikiba (Tanzania).

Mu 2014 haje umuhanzi wubatse amateka akomeye ku Isi, Wyclef yaririmbanye n’abahanzi barimo Shaa, Neyma, Chidinma, Rabbit na Navio.

Bruce Melody azamara icyumweru muri Kenya afata amajwi n'amashusho y'indirimbo ahuriyemo n'abandi bahanzi
Bruce Melody ari mu bahanzi batumiwe muri Coke Studio uyu mwaka

Mu mwaka ushize abahanzi bo muri Afurika baririmbanye na Trey Songz

Bruce Melody yasohoye indirimbo nshya yise ’Ikinya’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .