00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yarangishije umukobwa amaze umwaka ashakisha

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 July 2016 saa 05:53
Yasuwe :

Umuririmbyi Bruce Melody yongeye kurangisha umukobwa ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru amaze umwaka ashakisha.

Bruce Melody umwe mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yavuze ko igihe cyose iyo yumvise cyangwa akaririmba indirimbo yitwa ‘Ndumiwe’ iteka mu mutima we ahita yibuka umukobwa witwa Faransina wamuhaye umufuka w’ibirayi mu mwaka ushize.

Imbere y’abafana ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star mu Karere ka Musanze, yagize ati “Ngiye kubaririmbira iyitwa Ndumiwe, iyi ndirimbo yanjye iyo nyiririmbye mpita nibuka umukobwa witwa Faransina, umuntu uzamubona azamubwire ko namushakishije namubuze.”

Bruce Melody yavuze ko ashakisha umukobwa wamuhaye umufuka w'ibirayi umwaka ushize

Yongeyeho ati “Faransina sinzamwibagirwa, maze igihe kinini mushakisha, ndabyibuka yampaye igifuka cy’ibirayi.”

Bruce Melody kandi yavuye imbere y’abafana ababwiye ko yifuza ko bamushyigikira akegukana igikombe. Ati “Ntabwo naje muri iri rushanwa kugira ngo mbe uwa kabiri, naje kugitwara kandi Ibitangaza ndabyizeye muzabimfashamo.”

I Musanze yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo "Ndakwanga", "Umutwe" na asoreza kuri “Ndumiwe” imwe mu zo yakoze zakunzwe cyane.

Bruce Melody mu gitaramo i Musanze
Mu bafana ba Bruce Melody ni gutya byari byifashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .