00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yarijije igitsinagore mu kumurika album ya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 March 2015 saa 04:12
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce wiyise Bruce Melody nk’izina ry’ubuhanzi yakoze igitaramo cyateye benshi mu bafana be kurira no kugira amarangamutima akomeye ahanini bishingiye ku ndirimbo z’urukundo uyu muhanzi yaririmbye amurika album ya kabiri yise ‘Ntundize’.

Mu gitaramo cyabereye mu kabyinrio ka Kaizen Club ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015 cyitabirwa n’umubare munini w’abafana abakunda indirimbo z’abahanzi baririmba ku rukundo cyane cyane abo mu Rwanda bakunzwe iki gihe.

By’umwihariko, mu bafana bari baje gushyigikira Bruce Melody harimo abo mu itsinda ry’abasanzwe bamuhora inyuma biyise ‘Ibitangaza’. Aba bafana basa n’abagizwe n’ab’igitsinagore gusa benshi bakozwe ku mutima n’indirimbo uyu musore yaririmbye ,ab’intege nke bararira abandi bakavuza induru bagaragaza ko uyu musore abanyura.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ahagana saa mbili z’ijoro ariko byageze saa yine abafana bagitegereje kuririmbirwa na Bruce na bagenzi be bari bamuherekeje. Uwitwa T-Rock ni we wabimburiye abandi.

Melody yageze ku rubyiniro amasaha yamaze gukura gusa abafana bari bakimufitiye inyota, akigera imbere yabo benshi bavugije induru bagaragaza ko bamwishimiye, na we ntiyabatengushye yakoze mu muhogo mu buryo bwa Live abaririmbira nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album zakunzwe mu minsi yashize nka ‘Ntujya uhinduka’, ‘Ntundize’ n’izindi zakunzwe mu myaka yatambutse ziri kuri album ya mbere.

Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino, Bruce Melody yafashijwe na bagenzi be barimo Senderi, Christopher, Hope(watwaye TPF), abagize Trezor,Dream Boyz, Uncle Austin, T-Rock, Uncle Austin, Ama G, Jay Polly n’abandi.

Album ya kabiri Bruce Melody yashyize hanze, ije ikurikira iya mbere yise ‘Ndumiwe’ yamuritse muri Werurwe 2014 mu gitaramo yakoreye kuri Serena Hotel afatanyije na Jamal wo muri Uganda.

Uyu mufana yahobeye Bruce Melody amarira ashoka ku matama
Abakobwa bari bagiye mu mwuka, abasore byasaga n'aho ntacyo bibabwiye
MC Tino wari uyoboye igitaramo
Uyu yitwa T-Rock
Abagize Trezor
Nk'ibisanzwe Senderi yanyanyagizaga amafaranga mu bafana ngo bamushyigikiye kurusha abandi
Uncle Austin wari umaze iminsi atagaragara mu bitaramo yafatanyije na Melody
Indirimbo za Christopher na zo zishimiwe ku rwego rukomeye
Jay Polly
Hope
Ama G
TMC na Platini

Amafoto: Nkinzingabo Jacques


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .