Igitaramo Rwanda-Burundi Night cyaherukaga kubera mu Mujyi wa Kampala kuwa 15 Mata 2016, icyo gihe cyahuje Charly&Nina, Jody, Dj Pius na Big Farious ariko cyarangiye giherekezwa n’inkuru zavugaga ko cyabereyemo imvururu aho abakunzi b’umuziki muri Uganda bashatse gukubita Chameleone na Good Life baryozwa kuba baramamaje Perezida Museveni mu matora.
Icy’uyu mwaka cyiswe “Rwanda/Burundi Night” kizahuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi batuye mu Mujyi wa Kampala, kizabera mu gace ka Ntinda ahitwa Cayenne Lounge.
Bruce Melody asanzwe afite indirimbo zizwi muri Uganda nka ’Hallo’ yakoranye na Fille ndetse n’indi yitwa ’Inshwi’ yafatanyije na Jamal. Yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kugira ngo ajye gukora imyiteguro ya nyuma y’iki gitaramo azahuriramo na Urban Boyz imaze icyumweru mu Mujyi wa Kampala.
Abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Sheebah Karungi bazitabira iki gitaramo kizayoborwa n’Umunyamideli ukomeye ukomoka mu Rwanda Judith Heard.
Mbere yo kuririmba muri Rwanda-Burundi Night, Urban Boyz yabanje gukora igitaramo yahuriyemo na Ykee Benda, iki cyabereye ahitwa Kansanga mu kabyiniro ka Light In Club.
TANGA IGITEKEREZO