00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yasanze Urban Boyz i Kampala aho bazitabira igitaramo gikomeye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 April 2017 saa 03:30
Yasuwe :

Umuririmbyi ukunzwe muri iki gihe mu Rwanda, Bruce Melody yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala aho azitabira igitaramo kizahuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri Uganda giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2017.

Igitaramo Rwanda-Burundi Night cyaherukaga kubera mu Mujyi wa Kampala kuwa 15 Mata 2016, icyo gihe cyahuje Charly&Nina, Jody, Dj Pius na Big Farious ariko cyarangiye giherekezwa n’inkuru zavugaga ko cyabereyemo imvururu aho abakunzi b’umuziki muri Uganda bashatse gukubita Chameleone na Good Life baryozwa kuba baramamaje Perezida Museveni mu matora.

Icy’uyu mwaka cyiswe “Rwanda/Burundi Night” kizahuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi batuye mu Mujyi wa Kampala, kizabera mu gace ka Ntinda ahitwa Cayenne Lounge.

Bruce Melody asanzwe afite indirimbo zizwi muri Uganda nka ’Hallo’ yakoranye na Fille ndetse n’indi yitwa ’Inshwi’ yafatanyije na Jamal. Yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kugira ngo ajye gukora imyiteguro ya nyuma y’iki gitaramo azahuriramo na Urban Boyz imaze icyumweru mu Mujyi wa Kampala.

Abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Sheebah Karungi bazitabira iki gitaramo kizayoborwa n’Umunyamideli ukomeye ukomoka mu Rwanda Judith Heard.

Mbere yo kuririmba muri Rwanda-Burundi Night, Urban Boyz yabanje gukora igitaramo yahuriyemo na Ykee Benda, iki cyabereye ahitwa Kansanga mu kabyiniro ka Light In Club.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .