00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yasuye Televiziyo zikomeye muri Nigeria

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 July 2017 saa 11:34
Yasuwe :

Umuririmbyi uri mu ba mbere bakunzwe cyane mu Rwanda yagiye muri Nigeria muri gahunda yo kwagura umuziki no kubaka ubucuti n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika.

Bruce Melody muri iyi minsi yigaruriye imitima y’abatari bake ku bw’indirimbo ‘Ikinya’ iri guca ibintu ku maradiyo no mu nzu z’utubyiniro mu gihugu. Yageze muri Nigeria kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, yagiye avuga ko ‘azagaruka amaze kongerera ingufu umuziki we.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melody yavuze ko mu byamujyanye muri Nigeria harimo kwagura umuziki no kwiga uburyo abandi bahanzi bakomeye muri iki gihugu bakoresha kugira ngo bigarurire isoko rya Afurika ryose.

Yagize ati “Nagiye kurigahunda yo kwagura umuziki wanjye kugirango nige uko abandi bakora, impamvu nahisemo kuza hano muri Nigeria ni uko muri iki gihe turimo umuziki waho ari wo usa n’uyoboye Afurika, ndifuza kubigiraho mu kureba uko nazamura urwego ngezeho.”

Mu minsi amaze muri Nigeria, Bruce Melody yakoreye urugendoshuri muri Televiziyo zikomeye muri Nigeria harimo Trace ndetse na MTV Base ziri ku isonga mu zisakaza umuziki ukunzwe muri Afurika.

Yagize ati “Ubu rero ndimo ndasura ahantu hatandukanye amateleviziyo akomeye, amaradiyo ya hano na studio zikomeye. Nasuye MTV Base na Trace, ni nyinshi nungutse bizafasha umuziki wanjye…”

Bruce Melody ava mu Rwanda yari ajyanywe ahanini n’igikorwa cyo kwamamariza imwe muri kompanyi zikomeye muri Afurika, gusa ageze i Lagos abayobozi bakuru yari afitanye na bo gahunda ngo bahise bajya muri Afurika y’Epfo bataranoza gahunda neza bityo ahita ajya mu byo kwiga isoko ry’umuziki we.

Ati “Ngenda byari ibyo kwimenyekanisha byari binjyanye, hari n’abandi bantu twahuriyeyo bashaka ko mbamamariza gusa bo bahise bajya muri Afurika y’Epfo tutarangije kuvugana ariko bazaza duhurire mu Rwanda.”

Bruce Melody yasuye Televiziyo zikomeye muri Nigeria

Muri iki gihe Bruce Melody ari kuzamura bikomeye urwego rw’umuziki we, yagiye muri Nigeria nyuma y’igihe gito cyari gishize avuye muri Kenya mu bikorwa bya Coke Studio ndetse ibyo yahakoreye bizatangira gutambuka kuri Televiziyo zo mu karere muri Kanama 2017.

Bruce Melody na mugenzi we Nando bajyanye muri Nigeria
Bruce Melody yasuye ahakoreye MTV Base
Yasuye ahakorera Trace Urban
Bruce Melody n'umwe mu bakunda umuziki we yasanze muri Nigeria

Ikinya, imwe mu ndirimbo ziri guca ibintu mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .