00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yatangiye kuryoherwa n’inshingano za kibyeyi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 June 2015 saa 09:23
Yasuwe :

Nyuma y’uko umukunzi we yibarutse ku itariki 12 Gicurasi 2015 , uyu muhanzi akabitera utwatsi akaza kubyemera hashize igihe, kuri ubu Bruce Melody yatangiye guterwa ishema no kwitwa umubyeyi ndetse inshingano za kibyeyi nawe yatangiye kuryoherwa nazo.

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, kera kabaye Bruce Melody yemeye ko yabyaye ndetse atangira kwifuriza bagenzi be b’ingaragu gutera ikirenge mu cye bakabyara kuko amaze kubona uburyohe bwo kwitwa umubyeyi ndetse no kurera.

Ubwo mu bice bitandukanye byo ku Isi hizihizwaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, Bruce Melody nawe winjiye muri iki cyiciro mu minsi mike ishize yagize ubutumwa asangiza abakunzi be abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Yagize ati, “Kwitwa umu papa ni ibintu by’agaciro ku buryo bindutira byinshi ku Isi, nawe nkwifurije kubyara kandi ukarera kuko ni byo bituma witwa umu papa”.

Bruce Melody ntacyihishira ndetse umunsi ku munsi agenda arushaho kwerekana ko atewe ishema no kwitwa umubyeyi dore ko we n’umukunzi be bibarutse imfura y’umukobwa.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bari guhatana mu irushana rya PGGSS 5 akaba ahanganye na Senderi Hit, Knowless, TNP, Oda Paccy, Active, Bull Dogg, Dream Boyz, Jule Sentore na Rafiki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .