00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yavuze ko hakoreshejwe ‘Kata’ mu gutanga igikombe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 August 2016 saa 12:31
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce [Bruce Melody] yananiwe kwakira ibyavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star avuga ko bagennye uwatsinze hakoreshejwe ‘Kata’.

Bruce Melody yari ahanganye n’abahanzi icumi Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.

Igikombe cyahawe itsinda Urban Boyz, Christopher yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe Bruce Melody wari imbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere byarangiye abaye uwa gatatu.

Bruce Melody amaze gusezererwa ku mwanya wa gatatu, yanditse kuri Facebook agaragaza ko mu gutanga igikombe hakoreshejwe ‘Kata’[bitaciye mu mucyo]. Yihanganishije abafana be ndetse abasaba kudacika intege.

Yagize ati “Bafana ntimutungurwe kuko bibaho ntabwo mu irushanwa haburamo KATA. Gusa ntiducike intege turacyari ‎ibitangaza‬. Abantoye mwese ndabakunda!Peace!”

Uyu muhanzi yabaye uwa gatatu mu gihe mu mwaka ushize yavuyemo ari uwa kabiri inyuma ya Knowless wabaye uwa mbere. Bruce Melody yari imbere mu bahanzi babiri bahabwaga amahirwe gusa byarangiye atahanye miliyoni zirindwi mu gihe mu minsi ishize yavugaga ko yizeye kuzaba uwa mbere akegukana miliyoni 24.

Uko abahanzi bakurikiranye mu guhembwa:

10.Umutare Gaby
9.TBB
8.Danny Nanone
7.Jules Sentore
6.Allioni
5.Young Grace
4.Danny Vumbi
3.Bruce Melody
2.Christopher
1.Urban Boyz

Amafoto Urban Boyz yegukana Primus Guma Guma Super Star


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .