00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi wa Bruce Melody atwite inda y’imvutsi

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 27 February 2015 saa 10:13
Yasuwe :

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana ko Bruce Melody asigaye abana n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore, kuri ubu biremezwa ko uyu mukobwa atwite inda y’imvutsi yatewe n’uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Ntundize’.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byasakaye henshi ko Bruce Melody yafashe umwanzuro wo kubana n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore ariko we akabyamaganira kure.

Amakuru yizewe IGIHE ikesha abahanzi b’inshuti za Bruce Melody, yemeza ko, uyu mukobwa byavugwaga ko babana, atwite inda ibura igihe gito ngo ivuke.

Umwe mu nshuti za Bruce Melody yavuze ko uyu muhanzi ahugiye mu kwita cyane ku mukunzi we uri hafi kwibaruka ari nako akomeza gukora imyitozo ya Live yitegura igitaramo cy’ijonjora rya nyuma ry’abahanzi bazahatanira iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu.

Iyi nshuti itifuje ko dutangaza amazina yayo yemeje aya makuru igira iti “Uwo mukobwa aratwite, njye Melody amaze iminsi ambwira ngo baritegura kwibaruka, yambwiraga ko habura nk’ibyumweru bibiri. Ni umukobwa wiga muri Mount Kenya, niho ari kurangiza ndakeka.”

Umukunzi wa Bruce Melody, atuye Kimihurura gusa akenshi ngo abana n’uyu musore i Kanombe.

Inkuru y’uko aba bombi basigaye babana mu nzu imwe yaje iherekejwe n’indi yemezaga ko nyuma yo gutera inda uyu mukobwa Bruce Melody yahise ava iwabo mu rugo(aho bari batuye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga) yimukira hafi y’aho ari naho bivugwa ko abana n’uyu mukunzi.

Bruce Melody wagiye ahakanira kenshi itangazamakuru ku nkuru y’uyu mukobwa bivugwa ko basigaye babana mu nzu imwe, ntiyabashije kwitaba telefone ye igendanwa mu nshuro zisaga 10 umunyamakuru yamuhamagaye mu bihe bitandukanye.

INDIRIMBO NTUJYA UHINDUKA YA BRUCE MELODY:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .