00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi mukobwa utwite yahagamye Bruce Melody

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 July 2015 saa 01:41
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melody biravugwa ko yitegura kongera kwakira undi mwana nyuma y’amezi abiri yari ashize abyaranye n’undi mukobwa witwa Catherine.

Nyuma y’igihe gito cyane uyu muhanzi yinjiye mu cyiciro cy’abaririmbyi bafite abana, haje undi mukobwa witwa Agasaro Diane wemeza ko na we atwite umwana w’uyu muhanzi.

Byatangiye kuvugwa benshi babifata nk’urwenya ariko uko iminsi igenda yigira imbere niko Agasaro Diane arushaho gukaza umurego mu kwerekana ko ‘Bruce Melody adakwiye kwirengagiza amaraso ye’.

Agasaro Diane mu biganiro bitandukanye amaze kugirana n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, ahamya ko inda y’imvutsi atwite yayitewe na Bruce Melody ndetse ko nyuma yo kumutera inda uyu muhanzi yamugiriye inama yo kuyigereka ku wundi ariko bikaba iby’ubusa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga nibwo ijwi rya Agasaro Diane sobanura iby’inda atwite yashyizwe kuri YouTube. Mu kiganiro kigera ku minota 17, asobanura neza uko we naBruce Melody babaye inshuti kugeza ubwo baryamanye.

Nubwo uyu musore akomeje kubyitarutsa, hari ibimenyetso simusiga Diane agaragaza ko ari we se w’umwana.

Diane avuga ko bidatunguranye kuba uyu muhanzi yaramwigaramye kuko ngo asanzwe azwiho gutera inda abakobwa nyuma akabihakana.

Diane yagize ati, “Nagerageje kumwubaha mu bintu byose bishobotse, mutwara buhoro buhoro ngo dukemure ibibazo byacu mu mahoro, ariko we aragerageza kunyirengagiza ndumva rero niba ashaka ko duhangana tukiteza abantu; reka nanjye abe ari cyo nkora!”

N’agahinda kenshi ko kutiyumvisha uko uyu musore yamwigaritse, Diane yungamo ati "Ijoro rimwe hari tariki 29 Ugushyingo 2014, twari twemeranyije ko tuza kubonana uwo mugoroba ambwira ko ari kuri Belagio Hotel, ndatega mpageze barambwira ngo negere imbere gatoya mpageze nsanga ari kumwe na Ama-G The Black mu modoka bari kumwe n’undi mukobwa witwa Cynthia.

Bruce Melody yahakanye kenshi ko atari we wateye inda uyu mukobwa

"Twagumanye mu rugo rwari hafi aho, Ama-G agumana n’uwo mukobwa nanjye dukomeza twiganirira na Melody, nyuma tugera ku ngingo yo kuba twaryamana birangira turyamanye; kuva icyo gihe nibwo natwaye inda ye, ubu ifite amezi arindwi.”

Diane yakomeje asobanura ko yaje kubibwira Bruce Melody ariko we agakomeza kubifata nk’imikino n’urwenya.

Ati "Tugihura yarambwiye ngo waretse tugashaka undi muntu tuyishyiraho. nyuma aza kugeraho arambwira ngo ‘ntabwo ashaka kuzongera kubonana nanjye’.”

Inda ni nkuru...Foto/Yegob

Hari undi mukobwa witwa Belyse Umuhoza ushimangira ko na we yari ahari ubwo Diane na Bruce Melody baryamanaga.

yagize ati "baryamanye mpari, twari turi kwa Fazzo mu rugo saa munani z’ijoro, nta mukozi wari uhari icyo gihe; ba Khalifan, ba Fazzo, ba HolyBeats na Lionel bari bahari, bazaba abagabo bo kubihamya, twarasangiye twari inshuti, bose barabizi.”

Nubwo Diane na we yiyemeje kubera Bruce Melody ibamba kugeza yemeye ko ari se w’umwana, uyu muhanzi yemeza ko nta mubano wihariye yigeze agirana na Diane uretse kuba yari amuzi mu bafana be gusa.

Bruce Melody anashimangira ko ibiri kumuvugwaho hari umuntu ubyihishe inyuma ugamije gusiga icyasha izina rye.

Agasaro Diane ngo azaruhuka ari uko Bruce Melody yemeye ko ari we wamuteye inda

Nubwo benshi mu bamaze kumva amajwi ya Diane bemeza ko nta kabuza inda atwite ari iya Bruce Melody, uyu musore na we akomeje kubyigarika ndetse anasaba umukobwa ko yareka gukomeza kumusebya no kumwangiriza izina.

Ntibyaba bitunguranye iyi nda iramutse ari iya Bruce Melody kuko anibaruka imfura ye yagiye abihakana kenshi ko nta mukobwa yateye inda. Na nyuma y’uko umwana avutse yakomeje guhakana ko atabyaye kugeza igihe yabonye nta yandi mahitamo afite arabyemera.

Itahiwacu ni umwe mu bahanzi bari guhatana muri PGGSS 5 ndetse akaba ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa naramuka akomeje kwitwara neza bikanashimwa n’abatanga amanota.

Ntawe utwika inzu ngo ahise umwotsi, bitarambiranye ukuri kuzigaragaza Agasaro Diane namara kubyara. We ashimangira ko afite ibimenyetso simusiga bishinja Bruce Melody iyi nda, umusore na we akabyamaganira kure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .