00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Uwabyaranye’ na Bruce Melody akamwigarika yamuzaniye umwana mu kabari (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 November 2015 saa 09:27
Yasuwe :

Agasaro Diane wari umaze igihe mu itangazamakuru ashinja Bruce Melody kumutera inda akamwigarika, yarambiwe kurera umwana wenyine amushyira se mu kabari biteza impagarara zikomeye i Nyamirambo.

Agasaro Diane ngo amaze igihe kirekire asiragira kuri Bruce Melody amusaba ko yaca inkoni izamba akemera ko babyaranye bityo bagafatanya kurera uyu mwana undi akamwima amatwi.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko kuva yasama kugeza yibarutse atigeze aca iryera Bruce Melody ndetse ngo ntiyigeze amuba hafi mu mezi icyenda yamaze atwite.

Mu magambo yumvikanamo umujinya, agahinda n’umubabaro, Agasaro Diane avuga ko ‘aho bigeze arambiwe kurera uyu mwana wenyine nk’aho ari imfubyi kandi uwamubyaye [Bruce Melody] ahari’.

Bamusangishije umwana mu kabari

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2015, nibwo Agasaro Diane wari umaze igihe kirekire ashakisha Bruce Melody yavumbuye ko uyu muhanzi ari kunywera mu kabari k’i Nyamirambo ahahoze hakorera inzu ya Super Level Records [hafi ya Mont Kigali Motel] ashyira uruhinja mu mugongo ajya gusaba uwo babyaranye indezo.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo Agasaro Diane yasesekaye muri aka kabari asanga Bruce Melody ari gusangira na Ama G, Producer Junior n’inshuti zabo bishimira studio nshya uyu muhanzi yatangije yise ‘Igitangaza Music Studio’.

Uyu mukobwa yahise atangira kwibutsa Bruce Melody ko akwiye kunywa inzoga anazirikana ko ‘hari umwana yabyaye ukeneye indezo’. Bateranye amagambo by’igihe gito abantu batangira guhurura kugeza ubwo Bruce Melody yahunze uyu mukobwa yinjira muri studio ye nshya [Igitangaza Music] arifungirana.

Ama G The Black na Producer Junior babonye ko ibintu bihinduye isura, bakijijwe n’amaguru basiga mugenzi wabo.

Kuva icyo gihe kugeza saa yine z’ijoro, Bruce Melody yari atarasohoka muri iyi nzu, umukobwa na we ntiyarambiwe kuko yafubitse umwana neza amuryamisha ku modoka y’uyu muhanzi ngo isaha atahira akemure ikibazo nibitaba ibyo bitabaze Polisi.

Agasaro Diane ngo ntakibasha kubona uko avuza uyu mwana

Abatuye muri aka gace bari bahuruye baje kureba uburyo Bruce Melody yishyuzwa indezo. Abahisi n’abagenzi ntawahatambukaga tadahagaze ngo yumve agahinda ka Diane uvuga ko ‘ubuzima bwamubereye umubirizi’ kubera ibibazo yashyizwemo no kubyarana n’umugabo wamwihakanye.

Ishavu ku mutima wa Diane

Agasaro Diane yasubiragamo amagambo ashimangira ko ibye na Bruce Melody bizakemuka ku neza cyangwa ku nabi.

Yagiraga ati “Yanteye inda twishimye, ntwita njyenyine, mbyara njyenyine, ubu ndi kurera umwana njyenyine […] ntabwo byarangira gutyo. Melody agomba kurera umwana yabyaye, azamwemera ku neza cyangwa ku nabi. Nashake azanyice ariko sinzemera ko umwana wanjye akura nk’imfubyi.”

Mu rusobe rw’amajwi y’abantu bari baje kureba iby’uyu mukobwa na Bruce Melody, wumvaga buri wese yemeza ko uyu muhanzi ‘yibyaye’ ngo kuko asa n’uyu mwana cyane.

Bruce Melody wari wifungiranye muri Studio ye, ntiyigeze yitaba telefone y’umunyamakuru wa IGIHE ngo asobanure iby’uyu mukobwa ushaka indezo.

Byageze saa tanu z’ijoro Agasaro Diane agitegerereje Bruce Melody ataramubona. Iyi nkuru yageze igihe isohoka uyu mukobwa agitegereje yanze kuva ku izima kugeza igihe abonera igisubizo cy’ibibazo afite.

Umwana yahawe izina rya Bruce Melody

Uyu mukobwa amaze amezi abiri n’igice abyaye, umwana yamuhaye izina rya ‘Itahiwacu Keza Blessing’. Iri zina rizwi mu byangombwa bya Bruce Melody kuko yitwa Itahiwacu Bruce.

Umwana bamwise ‘Itahiwacu Keza Blessing’

Agasaro Diane ngo yise umwana we iri zina nk’ikimenyetso gishimangira ko Bruce Melody ari we babyaranye. Ngo yanabikoze kandi agamije kubahisha uyu muhanzi n’umwana babyaranye.

Amakuru y’iyi nda agisakara mu itangazamakuru, benshi babifashe nk’urwenya ariko uko iminsi yagiye yigira imbere niko Agasaro Diane yarushagaho gukaza umurego mu kwerekana ko ‘Bruce Melody adakwiye kwirengagiza amaraso ye’.

Iyi nda yahagamye Bruce Melody

Agasaro Diane ahamya ko inda yayitewe na Bruce Melody ndetse ko nyuma yo kuyimutera uyu muhanzi yamugiriye inama yo kuyigereka ku wundi ariko bikaba iby’ubusa.

Nubwo uyu muhanzi yitarukije iyi nda kuva yatangira kumuvugwaho, Agasaro Diane we yavuze ko afite ibimenyetso simusiga bishimangira ko ari we babyaranye.

Diane avuga ko bidatunguranye kuba uyu muhanzi yaramwigaramye kuko ngo asanzwe azwiho gutera inda abakobwa nyuma akabihakana.

Nubwo Diane na we yiyemeje kubera Bruce Melody ibamba kugeza igihe azemerera ko ari se w’umwana, uyu muhanzi aracyatsimbaraye avuga ko nta mubano wihariye yigeze agirana na Diane uretse kuba yari amuzi mu bafana be gusa.

Ababonye uyu mwana bahitaga bemeza ko asa na Bruce Melody
Abantu bari bahuruye ari benshi...
Iyi nzu Bruce Melody yashinzemo studio ye bwite niyo yari yifungiranyemo
Umwana yari yamuryamishije ku modoka ya Bruce Melody
Muri aka gace bose benshi bari bahuruye baza kureba iby'uyu muhanzi wasabiwe indezo mu kabari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .