Nsengumuremyi Richard na Bruce Melody basubiye mu nkiko biturutse ku kuba urega atanyuzwe na gatoya n’imyanzuro urukiko rukuru rw’ubucuruzi i Nyamirambo. Nsengumuremyi Yari yajuririye umwanzuro w’Urukiko rwari rwanze ko amafaranga n’umutungo bya Bruce Melody avana mu muziki bifatirwa kubera miliyoni 18 aryoza uyu muhanzi.
Ahagana saa kumi n’imwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu umucamanza yasomye imyanzuro y’Urukiko avuga ko Urukiko rwasanze nta bimenyetso bimenyetso bifatika Nsengumuremyi agaragaza byashingirwaho hakirwa ubujurire ku kirego cye.
Mu gusoma imyanzuro y’Urukiko ku bujurire bwa Nsengumuremyi Richard, byanzuwe ko nta bimenyetso bifatika urega atanga byashingirwaho icyifuzo cye gihabwa agaciro. Umucamanza yanzuye ko umutungo wa Bruce Melody waba uwimukanwa n’utimukanwa utagomba gufatirwa nk’uko Richard Nsengumuremyi yari yabigaragaje mu bujurire bwe.
Nyuma y’uko ubu bujurire buteshejwe agaciro, Bruce Melody na Nsengumuremyi Richard bazatangira kuburana mu mizi ku itariki ya 3 Kamena 2015.
Nsengumuremyi arishyuza Bruce Melody miliyoni 18 yagiye amutakazaho mu gihe bamaze bakorana.
Yagize ati, “Kugeza ubu turasaba ko yakwishyura miliyoni 18 z’amanyarwanda harimo n’ayo kwishyura abavoka n’ibindi byinshi byamukoreshejweho ariko isaha n’isaha yakwiyongera”.
Imikoranire ikiri myiza hagati ya Bruce Melodie na Super Level, uyu muhanzi yafataga ijanisha ringana na 30 ku mafaranga y’ibikorwa byose yakoraga iyi nzu nayo ikaba yaragombaga kumufasha ibyo gukora muzika ye no kuyimenyakanisha.
Super Level yatanze ikirego igaragaza ko ishaka kugira uruhare ku mafaranga uyu muhanzi ahabwa na Tigo Rwanda ndetse n’ayo azahabwa na Bralirwa muri PGGSS ngo kuko yabonye amahirwe yo gukorera aya mafaranga bivuye ku musaruro y’ibyo bamugejejeho akiri muri Super Level.
TANGA IGITEKEREZO