00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher ageze kure umushinga wa album nshya yo ku munsi w’abakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 October 2018 saa 07:39
Yasuwe :

Christopher Muneza wahoze muri Kina Music ari mu mushinga wo gukora album ye ya gatatu azamurika ku wa 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundanye.

Kuri iyi album amaze gukoraho indirimbo eshatu zirimo Simusiga, Isezerano na Your body aherutse gushyira hanze.

Izaba ari iya kabiri amuritse ku munsi w’abakundana nyuma y’iyo yise ‘Ijuru rito’ yamuritse mu 2017.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko impamvu akunda gushyira hanze album z’indirimbo ze ku munsi w’abakundanye ari uko ari umunsi ujyanye n’ibihangano bye.

Ati “Ndi kwitegura kumurika album yanjye ya gatatu, gusa izina ryayo n’indirimbo zizaba ziriho ntabwo ndabimenya neza. Nahisemo kuzayimurika nayo ku wa 14 Gashyantare 2019 kubera ko uyu munsi uba ujyanye n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo zanjye.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko itandukaniro riri mu butumwa buri kuri yi album n’izabanje ari uko hariho ububurira abakunda ibihangano bye n’abandi bizihirwa n’umuziki nyarwanda muri rusange.

Ati “Ubutumwa buri kuri iyi album nshya aho butandukaniye n’ubwari ku zindi zabanje n’uko bugira inama bukanaburira abantu.”

Iyi album izaba ije nyuma y’iyo uyu muhanzi yamuritse bwa mbere mu 2014 yise ‘Habona’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel tariki 15 Gashyantare 2014, yakurikiwe niyo aherutse kumurika ku wa 14 Gashyantare yise ‘Ijuru rito’.

Reba hano indirimbo nshya Christopher yise Your body

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .