Ni igikorwa cyabereye mu Isomero ry’Igihugu rya Maroc riherereye i Rabat ku wa 7 Mata 2024.
Cyitabiriwe n’abasaga 300 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’icyo gihugu, abahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abikorera, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Maroc, urubyiruko rwa Maroc ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abacyitabiriye barukoreye imbere y’inyubako y’Isomero ry’Igihugu rya Maroc.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Shakilla Kazimbaya Umutoni, yasobanuye urugendo rw’u Rwanda mu Kwibuka no kwiyubaka, hifashishijwe amafoto yashyizwe mu marembo y’iryo somero.
Muri iki gikorwa kandi hafashwe umunota wo Kwibuka, hunamirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hacanwa urumuri rw’icyizere rwaherekejwe n’ubutumwa bwo Kwibuka bwatanzwe n’urubyiruko.
Ambasaderi Umutoni yashimiye inshuti z’u Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu 1994.
Yanagize umwanya wo gushimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wari no mu Ngabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anamushimira ko yashyize imbere ubumwe b’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Yasangije kandi abari aho impungenge z’u Rwanda ku kibazo cy’amagambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abayobozi b’iki gihugu bashishikariza kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka, hanagarutswe ku buhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, filime mbarankuru ku mateka yayo n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya 1994.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bwami bwa Maroc, Fouad Yazough, yatangaje ko Maroc yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwabashije kubanisha Abanyarwanda mu mahoro nyuma ya Jenoside, ndetse igihugu kikaba gikataje mu iterambere, aboneraho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Maroc.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!