00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic ashimangira ko atarasambana mu myaka 28 amaze ku Isi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 June 2014 saa 08:17
Yasuwe :

Dominic Nic, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko mu myaka 28 amaze ku Isi ataragwa mu gishuko cyangwa ngo akore icyaha cy’ubusambanyi nk’uko bigendekera bamwe mu rungano rwe.
Nubwo hari benshi bashobora kwamaganira kure ibyo Dominic avuga cyangwa bagakeka ko umubiri we ufite ibibazo, uyu muhanzi ahamya ko mu nshingano yihaye mu buzima bwe ari ugukora umurimo w’Imana, akagendera kure ibyo gukundana ari nayo nzira yoroshye yo kumugusha muri iki cyaha. Dominc ati, (...)

Dominic Nic, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko mu myaka 28 amaze ku Isi ataragwa mu gishuko cyangwa ngo akore icyaha cy’ubusambanyi nk’uko bigendekera bamwe mu rungano rwe.

Nubwo hari benshi bashobora kwamaganira kure ibyo Dominic avuga cyangwa bagakeka ko umubiri we ufite ibibazo, uyu muhanzi ahamya ko mu nshingano yihaye mu buzima bwe ari ugukora umurimo w’Imana, akagendera kure ibyo gukundana ari nayo nzira yoroshye yo kumugusha muri iki cyaha.

Ku myaka 28 y'amavuko, Dominic Nic aracyari imanzi

Dominc ati, “Kugeza ubu nta mukunzi ngira, gusa sinzi impamvu abantu bibatera ubwoba bwo kuba babivuga , njye ndi njyenyine. Ubu icyo nshyize imbere ni umurimo w’Imana. Si uko nabuze umukobwa dukundana, si uko ntagira urukundo, si uko ntagira emotions z’urukundo, ahubwo njye nabanje guha agaciro umurimo w’Imana.”

Kuba adakundana si uko yabuze umukobwa, ahubwo ngo aba yirinda icyamugusha mu cyaha. Ati, “Impamvu ibyo gukundana ntabyinjiramo cyane, ni uko mbanza guha agaciro umurimo w’Imana uri muri njyewe. Nzi ko isaha n’isaha, ndangaye gato bishobora kwangirika bigahindura isura. Gukundana birashoboka ariko mu gihe ntaragera igihe cyo gushinga urugo sinshobora kubijyamo.”

Akomeza agira ati, “Kwinjira mu bintu by’urukundo, ni uguta umwanya kandi nkorera Imana. Ni imwe mu nzira za hafi ishobora gutuma mpagarika gukora umurimo w’Imana kubera impamvu na we uzi z’umubiri.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Ashimwe, Umubavu n’izindi, avuga ko igihe cyose umusore n’inkumi bakundanye batagiye guhita bashing urugo, ngo bibagusha mu cyaha cy’ubusambanyi bagahemukira Imana.

Ati, “Iteka ryose, mwinjiye mu rukundo, umuhungu n’umukobwa, mutagiye gushinga urugo ahubwo ari amashyushyu n’amashara y’umuriro, amaherezo mugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kandi Imana icyanga urunuka. Abagwa muri icyo cyaha, ni abananiwe kwihangana”

Abajijwe niba mu buzima bwe ataragwa muri iki cyaha cy’ubusambanyi cyangwa ngo agerageze kugikora, Dominic Nic yagize ati, “Oya , oya, oya, ndi umwere kandi nongeye kubihamya. Sindakora icyo cyaha, ndi umwe wo kubihamya, ndi imbere y’Imana. Uwo tutabyumva kimwe ntacyo bitwaye. Nzarinda mpfa nkiyiringira, nzaharanira kuba inyangamugayo, ku gato no ku kanini. Ni nayo mpamvu nahunze ibya copinage(gukundana). Nirinda inzira zose zishoboka zanganisha kuri icyo cyaha.”

Nubwo hari abibwira ko abasore bose baba barasambanye, Dominic yemeza ko umurimo w'Imana akora yirinda ikintu cyose cyamugusha muri icyo cyaha.

Nk’uko Bibiliya ibivuga, mu bantu 7,000 ku Isi batarapfukamira ikigirwamana cyitwa Bayari, ngo uyu musore na we arimo nubwo hari benshi batemeanya na we.

Ati, “Ni ko biri , ndacyabyemeza iyi saha, hari benshi batungurwa no kumva umusore utarakora icyo cyaha. Bibiliya inyemeza neza ko hari abantu 7,000 batarapfukamira Bayari, muri abo ndimo. Mbivuze nshize amanga, nemezanya n’umutima wanjye ko icyo kintu ntaragikora, ndacyanga kandi ncyanga urunuka ni nayo mpamvu nkigendera kure.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .