00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic nta gitaramo azakorera i Kigali muri 2014

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 31 January 2014 saa 04:31
Yasuwe :

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe, aratangaza ko mu mwaka wa 2014 nta gitaramo na kimwe azigera akorera i Kigali ahubwo azibanda mu ntara zindi zigize u Rwanda.
Umukozi w’Imana Dominic Nic Ashimwe nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwao ku rubuga rwa facebook yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2014 nta gitaramo azakorera mu mujyi wa Kigali.
Aha akaba yavuze ko amaso ye ayerekeje hanze ya Kigali. Ati: “Maze gukora ibitaramo byinshi mu mujyi wa Kigali ku buryo (...)

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe, aratangaza ko mu mwaka wa 2014 nta gitaramo na kimwe azigera akorera i Kigali ahubwo azibanda mu ntara zindi zigize u Rwanda.

Dominic Nic Ashimwe

Umukozi w’Imana Dominic Nic Ashimwe nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwao ku rubuga rwa facebook yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2014 nta gitaramo azakorera mu mujyi wa Kigali.

Aha akaba yavuze ko amaso ye ayerekeje hanze ya Kigali. Ati: “Maze gukora ibitaramo byinshi mu mujyi wa Kigali ku buryo ntekereza ko nubwo atari bose, hari benshi bamaze kumva ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo ndirimba, ubu rero nabaye mpagaritse gukora ibitaramo mu mujyi wa Kigali. Uyu mwaka wose wa 2014 ngiye kwibanda cyane mu gukorera ibitaramo mu turere two hanze ya Kigali.”

Dominic Nic ngo 2014 azakorera ibitaramo hanze ya Kigali

Dominic Nic Ashimwe ukunze gukora ibitaramo bikanitabirwa, yakomeje asobanura ko ibi nubwo bitoroshye kubera ko bisaba ubushobozi,birakenewe kandi ari ngombwa.

Dominic Nic ati: “Ubusanzwe gukora igitaramo aho biva bikagera, uko cyaba kingana kose biragora kandi birahenda, ariko ntidukwiye kwicara kubera ibyo, ahubwo ni byiza kugerageza ibingana n’ubushobozi bwacu kuko na Gidiyoni ubwo yaragiye kurwana n’Abamidiyani, Imana yamubwiye kutareba uko ameze n’intege nke ze, ahubwo imusaba kwemera akagenda uko imbaraga ze zingana maze Imana imukoresha iby’ubutwari.”
Ati: “Iyi Mana dukorera niyo yonyine yokwizerwa kandi njye nyizera rwose nk’inyamaboko izabana nanjye muri ibi bikorwa byo kubaka ubwami bwayo.”

Ashimwe Dominic Nic yakomeje yemeza ko nk’uko bizwi ko ataririmba ngo abone indonke y’amafaranga ahubwo yumva yatanga ikimurimo kuri bose ntawe uhejwe.

Yakomeje ashimangira ko ibi bitaramo bizajya biba ari ubuntu kwinjira kugira ngo bose babashe kumva inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Ku ikubitiro, Dominic Nic arateganya kuzajya kuririmbira mu turere twa Musanze, Huye na Karongi, utundi turere ngo tukazamenyekana mu minsi iri imbere hamwe n’amatariki azataramirayo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .