00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yagaragaje umwihariko wa album amaze imyaka itatu ategura

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 October 2016 saa 08:00
Yasuwe :

Mu kazi avuga ko katoroshye ko gutunganya album nshya “The Victory” abifatanije no gutegura igitaramo kizaba mu Kuboza 2016, Dominic Nic Ashimwe avuga ko nubwo bisaba imbaraga nyinshi ndetse n’umwanya ariko yizera ko hamwe n’Imana ibintu byose bizagenda neza.

Mu kiganiro na IGIHE Dominic Nic Ashimwe yavuze ko nubwo ari akazi katoroshye ariko ngo agifitiye icyizere Imana ko itazamuba kure kugeza ku munsi wa nyuma.

Ati “Nibyo koko biragaragara ko ari imirimo ibiri kandi yose isaba umwanya ndetse n’ubufatanye bw’abandi bantu, ariko ibi byose iyo utibagiwe gusenga no kubwira Imana ngo ikubanzirize imbere ikube hafi, byose bigenda neza. Umurimo ni uw’Imana ni yo mpamvu tudakwiye kugira ubwoba cyangwa ngo dukuke umutima. Iyatangije umurimo mwiza muri twe turacyayifitiye icyizere ko izanawusohoza neza.”

Yanatangaje ko iki gitaramo “The Victory Gospel Concert” kizaba ku itariki ya 11 Ukuboza 2016, gifite intego izibanda ku mirongo migari itatu igira iti “Ndashima umusaraba, Ndashima ya mva nziza, ariko cyane cyane Ndashima Umwami Yesu.”

Dominic Nic ati “Iyi ni imirongo yuzuzanya kuko igaragaza urugendo Yesu yaciyemo kugira ngo agere ku ntsinzi tuvuga uyu munsi, ari nayo nitiriye album nshya “The Victory” hanyuma twe abizera tugasoza tuvuga ko nubwo dushima ibyo byose ariko uwo dushima cyane ni nyiri igikorwa ari we Umwami Yesu Kristo.”

Yongeyeho ati “Kuko yaba umusaraba wagize agaciro kuko Yesu yawubambweho ndetse n’imva ikagira kuko Yesu yayihambwemo ariko byose birangira Umwami wacu azutse ubu ni muzima. Niyo mpamvu ari we dushima cyane. Iyi mirongo migari itatu rero yiganjemo gushima, niyo tuzagenderaho muri iki gitaramo ndetse tukazanayikomezanya no mu kindi nzakora umwaka utaha wa 2017 ubwo nzaba noneho nshyira hanze album nshya.”

Abajijwe imyiteguro y’iki gitaramo cye agiye gukora nyuma y’igihe kirekire abantu batamubona mu gitaramo, yavuze ko byose biri kugenda neza ko yumva afite amatsiko y’uriya munsi, anasubiza ikibazo cy’abibaza aho iki gitaramo kizabera.

Ati “Ndashima Imana ikomeje kutwiyereka mu myiteguro, natwe dukomeje gusenga kugira ngo Imana izatwiyereke bundi bushya, tubone gukora kwayo kudasanzwe mu mitima y’abazaza bose. Iki gitaramo kizabera muri salle y’ahitwa kuri “New Life Bible Church” iherereye Kicukiro, tukazatangira mu masaha ya nyuma ya saa sita, kwinjira ni ubuntu nk’uko bisanzwe mu bitaramo nkora.”

“Tuzaba tuvuga ubutwari bw’Umwami Yesu watsinze urupfu bikaduhesha guhinduka abana b’Imana by’iteka, tuzaba kandi tunashimira Imana ibyiza byose yakoze muri uyu mwaka wa 2016 ku gihugu cyacu na byinshi yakoreye buri wese mu buzima bwe.”

Umva indirimbo “Ndishimye” Dominic Nic aherutse gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .