00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Dominic Nic kuri nyina baruhanye akaba yujuje imyaka 51

Yanditswe na
Kuya 27 October 2014 saa 09:42
Yasuwe :

Ashimwe Dominic benshi bazi nka Dominic Nic mu ndirimbo zihimbaza Imana, arashimira byimazeyo nyina ,Véronique Kamashyuza wizihiza imyaka 51 amaze abonye izuba, wamuyoboye inzira y’ubutungane akaba umukozi w’Imana.
Véronique Kamashyuza yujuje imyaka 51 y’amavuko yabaye umwarimu mu mashuri abanza mu myaka irenga 20. Dominic Nic n’abo bavukana barashimira mu buryo bwimbitse urukundo uyu mubyeyi wabo yaberetse mu nzira y’inzitane banyuranyemo.
Mu butumwa uyu muhanzi yageneye nyina aramushimira (...)

Ashimwe Dominic benshi bazi nka Dominic Nic mu ndirimbo zihimbaza Imana, arashimira byimazeyo nyina ,Véronique Kamashyuza wizihiza imyaka 51 amaze abonye izuba, wamuyoboye inzira y’ubutungane akaba umukozi w’Imana.

Véronique Kamashyuza yujuje imyaka 51 y’amavuko yabaye umwarimu mu mashuri abanza mu myaka irenga 20. Dominic Nic n’abo bavukana barashimira mu buryo bwimbitse urukundo uyu mubyeyi wabo yaberetse mu nzira y’inzitane banyuranyemo.

Mu butumwa uyu muhanzi yageneye nyina aramushimira urugero rwiza yabahaye, uburyo yababiriye icyuya agahangana n’ibibazo byose bagiye bacamo.

Dominic Nic ati “Mama, abana be twese turamwubaha, tumufata nk’impano ihebuje twahawe n’Uwiteka. Twibutse byinshi bigoye rwose twanyuranyemo na we Mama, ariko arihangana ntiyatujugunya, ntiyaduta akomeza kubana natwe, none ubu tumaze kuba bakuru. Biraturenze.”

Uyu ni Dominic Nic ateruwe na nyina ubwo yari afite umwaka n'amezi abiri y'amavuko

Uburere Dominic afite by’umwihariko kuba yarabaye umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ngo abikesha nyina wahoze amuhatira guha umwanya munini isengesho no gukora imirimo itandukanye mu rusengero.

Ati “Uburere, ubupfura n’ubumuntu dufite uyu munsi tubikesha ukwihangana gutangaje kwa Mama utarahwemye kutwereka ko ahangayikishijwe n’iterambere ryacu. Kuba tukimufite ni ishimwe ritagereranywa duhorana mu mitima yacu imbere y’Imana. Mwifurije isabukuru nziza”

Dominic yagiye mu muziki kubera nyina

Kimwe mu byo Dominic Nic Ashimwe ahora yibukira ku mubyeyi we , ni uko ari we wamuyoboye inzira yo kujya mu rusengero akiri umwana muto. Uyu mubyeyi ngo ni we wamushyizemo umutima wo kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse ni we umushyigikira mu muziki cyane.

Véronique Kamashyuza n'abana be barimo Dominic, n'abandi yareze bakinjira mu muryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .