00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Numva nakwitwa umukozi w’Imana kurusha kwitwa umuhanzi - Dominic Nic

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 24 October 2013 saa 09:46
Yasuwe :

Kubwanjye numva kwitwa umukozi w’Imana aribyo by’ingenzi kandi nkumva mbikunze binyuze cyane kurusha kwitwa umuhanzi.
Ibi ni ibyatangajwe na Dominic Nic ubwo twamusangaga aho yarari mu myimenyerezo (repetition) y’igitaramo ategura mu kwezi gutaha kuri 24 Ugushyingo 2013.
Abahanzi benshi iyo bari mu bitaramo bakunze guhamagarwa mu mazina yabo ariko babanje kuvuga ijambo umuhanzi, Dominic Nic we ngo ku cyifuzo cye yumva yakwitwa umukozi w’Imana Dominic Nic kurusha guhamagarwa umuhanzi Dominic (...)

Kubwanjye numva kwitwa umukozi w’Imana aribyo by’ingenzi kandi nkumva mbikunze binyuze cyane kurusha kwitwa umuhanzi.

Dominic Nic aririmba

Ibi ni ibyatangajwe na Dominic Nic ubwo twamusangaga aho yarari mu myimenyerezo (repetition) y’igitaramo ategura mu kwezi gutaha kuri 24 Ugushyingo 2013.

Abahanzi benshi iyo bari mu bitaramo bakunze guhamagarwa mu mazina yabo ariko babanje kuvuga ijambo umuhanzi, Dominic Nic we ngo ku cyifuzo cye yumva yakwitwa umukozi w’Imana Dominic Nic kurusha guhamagarwa umuhanzi Dominic Nic.

Mu magambo ye yagize ati “Kenshi na kenshi hari amazina twitwa ariko wasesengura ugasanga birakwiye ko dusobanukirwa neza icyo atuvugaho. Simpakana ko ndi umuhanzi kubera yuko ndahanga igihangano kigasohoka ari umwimerere wanjye, iyo nahanze indirimbo mba natumwe nk’umukozi w’Imana gukora indirimbo ngashyiramo ubutumwa nahawe nayo hanyuma bukagera ku bantu bose, niyo mpamvu kwitwa umuhanzi ni byiza kuko mba nahanze indirimbo nshya ariko biza nyuma yo kuba umukozi watumwe n’Imana kubwira abantu icyo umuremyi wabo ashaka kubabwira binyuze muri iyo ndirimbo.

Umuhanzi Dominic Nic arategura igitaramo mu kwezi kw'Ugushyingo

Dominic Nic akomeza yemeza ko ijambo Guhanga ari jambo ryagutse ritagarukira gusa ku kuririmba, ku ruhande rwe yumva yakwitwa umuhanzi ariko hagasobanuka neza ibyo ahanga ibyaribyo icyo gihe ngo iyo hiyongereyeho ko ari umukozi w’Imana bihita bisobanura neza ibyo akora.

Ati: “Ntabwo nahanga ibyo ntatumwe ariko iyo natumwe ndahanga bigatanga umusaruro mwiza kuri benshi niyo mpamvu kwitwa umukozi w’Imana Dominic Nic aribyo kubwanjye mbona by’ingezi kurushaho. Ndi umukozi wayo kandi numva binejeje kuba we nkumva nyuzwe no kugira Imana nka databuja.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .