00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turashima Imana yatwemereye ikeyura umwijima ikaduha umucyo n’amahoro-Dominic Nic

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 April 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Dominic Nic Ashimwe uzwi mu ndirimbo z’Imana ni umwe mu bagize ubutumwa bagenera Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.

Ubwo twaganiraga na Dominic Nic Ashimwe yagize ati: “Hari ahakomeye igihugu cyacu cyanyuze hari n’aheza kigana ubu, kandi si aho gusa kuko twifuza no kugera kure kurushaho. Amahano yagwiririye igihugu cyacu muri Mata 1994 ni amateka akomeye kuri cyo no kuri twe abana bacyo tudakwiye kwemera ko asibangana burundu, ni amateka dukwiye guhora twibuka ariko duharanira kwiyubaka, twiteza imbere, twimika urukundo muri twe, twitoze kubabarira dusabe Imana ibidufashemo kuko niyo rukundo n’imbabazi zihoraho iteka, duharanira no gushaka icyatuma igihugu cyacu kitongera kugwirirwa nayo mahano ukundi.”

Dominic Nic Ashimwe akomeza yibutsa ko Abanyarwanda ari umuryango umwe ari nayo mpamvu kuwurinda bitareba igice cy’abantu bamwe ahubwo bireba buri wese yaba umuto n’umukuru.

Ati : “Mu by’ukuri Abanyarwanda mbabona nk’umuryango umwe, iyo abana bavukana ari umuryango umwe ntabwo umwe azira undi kuko yavutse mbere akaba imfura y’umuryango, cyangwa ngo uwavutse mbere ari imfura azire umuvandimwe we ko ari bucura w’umuryango Oya kuko bose nta numwe uba yarahisemo kuvuka mbere cyangwa nyuma ahubwo iyo mwese mwibutse ko mwonse ibere rimwe rikabakuza mwese, umubyeyi wanyu ari umwe, ibyo byonyine gusa bituma urukundo rwanyu ruba nk’umurunga ubafashe kuburyo nta wabatandukanya."

Yungamo ati "Abato, abakuru, abasheshe akanguhe n’abandi bose bakunda u Rwanda twese biratureba ni inshingano za twese nk’umuryango Nyarwanda kuba maso kugirango uwo ariwe wese washaka kutugaruramo ibitekerezo bibi bidusenya yimwe intebe muri twe.”

Mu kiganiro gito twagiranye, Dominic Nic yanashima Imana anasaba buri wese nk’umuryango Nyarwanda kuba hafi ya mugenzi we muri ibi bihe byo kwibuka.

Ati : “Umuturanyi wawe, inshuti yawe cyangwa umuvandimwe wawe uzi ko ibi bihe turimo byo kwibuka bijya bimukomerera si byiza kumujya kure ahubwo musange umuhumurize ndetse umukomeze uko ushoboye."

Asoza agira ati "Abanyarwanda ntitwabura kandi no gushima Uwiteka Imana Ihoraho yatwemereye ikeyura umwijima wari utwunamiye ikaduha umucyo w’amahoro ibi biraduha icyizere cyo kubaho neza no mu bihe bizaza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .