00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz biyemeje guhesha ikuzo abo ku ivuko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 May 2014 saa 09:21
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irindwi barangije kwiga mu Rwunge rw’amashuri ya Leta rw’i Butare, TMC na mugenzi we Platini batumiwe na Padiri uyobora iri shuri kugira ngo baze bataramire barumuna babo, babibutse indangagaciro ziranga Indatwa no kubereka uburyo bagomba guhesha ishema ishuri bigamo. Bamaze kwakira ubutumire bwa Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi w’iri shuri, Dream Boyz barabwemeye ndetse baniyemeza ko bagomba gusangiza barumuna babo amasomo baherewemo mu myaka yatambutse kugira ngo (...)

Nyuma y’imyaka irindwi barangije kwiga mu Rwunge rw’amashuri ya Leta rw’i Butare, TMC na mugenzi we Platini batumiwe na Padiri uyobora iri shuri kugira ngo baze bataramire barumuna babo, babibutse indangagaciro ziranga Indatwa no kubereka uburyo bagomba guhesha ishema ishuri bigamo.

Bamaze kwakira ubutumire bwa Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi w’iri shuri, Dream Boyz barabwemeye ndetse baniyemeza ko bagomba gusangiza barumuna babo amasomo baherewemo mu myaka yatambutse kugira ngo bafatanyirize hamwe guhesha ikuzo iri shuri .

Mu kiganiro na Platini yagize ati, “Icyo dushyize imbere nka Dream Boyz muri iki gihe ni uguharanira guhesha ikuzo abantu bacu cyane cyane abo ku ivuko . Ni muri urwo rwego Padiri Rwirangira Pierre Celestin , Umuyobozi wa Groupe Officiel ya Butare, aho benshi bita mu Ndatwa, yaradutumiye ngo dusangize amasomo n’ubumenyi twahavanye barumuna bacu bahasigaye .”

Dream Boyz bazataramira abanyeshuri ba Groupe Officiel de Butare ku itariki ya 8 Kamena 2014 . Mu byo bazakorera aba banyeshuri barumuna babo, harimo kubaririmbira, kubaganiriza ku ndangagaciro zikwiye kuranga abanyeshuri biga muri iri shuri no kubereka uburyo bakwiye gukoresha amahirwe bagize yo kwiga muri iki kigo baharura inzira izabageza ku iterambere .

Ati, “Uretse iki gitaramo tuzakorera mu ishuri twizemo, Indatwa zose tuzazereka inzira bakoresha mu kubyaza umusaruro iri shuri, iki kigo cyareze abantu benshi bakomeye mu Rwanda , tuzanabibutsa indangagaciro zikwiye kubaranga . Na twe kuba ikigo kidutumiye ni uko babonye duhesha ishuri ryacu amanota hanze. Indatwa rero twiteguye kuzihesha ikuzo no kubereka ko irushanwa turimo ari twe bahanzi bahagaze neza kurusha abandi . Turakunzwe kandi kiriya gihembo bazagiha umuhanzi ukunzwe , uzi no kuririmba neza kurusha abandi .”

Akomeza agira ati, “Twize mu rwunge rw’amashuri ya Leta rw’i Butare, tuhavuye dukomeza guhagarara neza no guhesha ishema ikigo twizemo . Nubwo tutari aba ambasaderi b’iri shuri mu buryo bweruye, mpamya ko icyatumye badutumira ari uko bumvise ko duhesha ishema ikigo twizemo”

Yasoje agira ati, “Ingingo nyamukuru tuzaganiriza abanyeshuri, ni ukubibutsa ko kuba Indatwa bidasaba kuba warize muri Groupe gusa . Intego twavanye muri iri shuri ivuga ko, ‘tugomba kuba abaswa b’ikibi, ariko tubaka abahanga b’icyiza’”

UMVA INDIRIMBO NSHYA DREAM BOYZ BISE TUJYANE IWACU

Aba bahanzi batumiwe gutaramira Indatwa bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise Tujyane iwacu, bakaba biteguye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yayo mu minsi ya vuba.

REBA INDIRIMBO UZAHAHE URONKE YA DREAM BOYZ:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .