00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz igiye kujya i Gicumbi kuhamurikira album

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 August 2016 saa 04:39
Yasuwe :

Nemeye Platini na Mujyanama Claude bagize itsinda rya Dream Boyz bateguye igitaramo kigari mu Mujyi wa Gicumbi aho bazamurikira album yabo ya gatandatu.

Dream Boyz yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album bise ‘Nzibuka n’Abandi’ muri Werurwe 2015, baririmbiye muri Serena Hotel mu buryo bw’umwimerere, hari ubwitabire bw’abafana benshi bari baje gushyigikira aba bahanzi.

Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko album yabo bayitiriye indirimbo nshya bise ‘Wenda azaza’ izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izakunzwe kuva mu mwaka wa 2015 n’izo bakoze muri 2016.

Ati “Izaba iriho indirimbo zakunzwe zirimo nka Uzamubwire, Inkundo z’i Kigali , 70, Birarangiye ft Jay Polly, Wenda azaza hari n’izindi.”

Iki gitaramo bakijyanye mu Mujyi wa Gicumbi mu rwego rwo kwegera abafana ba Dream Boyz batajya babasha kwitabira ibitaramo bisanzwe bibera mu Mujyi wa Kigali. Platini yavuze ko bateganya kuzakorera no mu zindi ntara bamurika album zitaha.

Ati “Twebwe twakoreye mu ntara zitandukanye mu kumurika album zacu zitandukanye ubu hatahiwe abo mu Mujyi wa Gicumbi . Nta wamenya wenda ubutaha ni mu Mujyi wa Rwamagana gutyo gutyo. Ni byiza kuri twebwe kuko tubasha kwegera abafana bacu bari kure ya Kigali kandi bose ntibabasha kugera mu murwa.”

Dream Boyz igiye kujya i Gicumbi kuhamurikira album

Yongeyeho ko bataramenya neza ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira mu gitaramo ngo kuko bakinoza ibiganiro n’abaterankunda. Ati “Ibyo kwinjira turacyavugana n’abaterankunga bacu ku bw’inyungu z’impande zombi haba kuri Dream Boyz ndetse n’abaterankunga.”

Iki gitaramo kizabera kuri Stade ya Gicumbi kuwa 10 Nzeri 2016. Dream Boyz izaba iherekejwe n’abahanzi basigaye muri Kina Music, Jay Polly, Bruce Melody, Buravan na Christopher.

Igitaramo Dream Boyz yakoze imurika album iheruka muri Serena Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .