00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz igiye kwishyurira ishuri abafana babiri batishoboye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 January 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Mujyanama Claude (TMC) na Nemeye Platini bahuriye mu itsinda rya Dream Boyz, biyemeje gufasha abafana babo babiri bari barabuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri bagacikiriza amashuri.
Aba bafana banyeshuri babiri Dream Boyz yemeye gushakira amafaranga y’ishuri basanzwe ari abafana bakomeye b’iri tsinda ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo gukomeza amasomo. Bombi batuye mu Karere ka Huye, umwe yarangije icyiciro rusange abura amafaranga ngo akomeze undi yari ageze mu cyiciro cya (...)

Mujyanama Claude (TMC) na Nemeye Platini bahuriye mu itsinda rya Dream Boyz, biyemeje gufasha abafana babo babiri bari barabuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri bagacikiriza amashuri.

Aba bafana banyeshuri babiri Dream Boyz yemeye gushakira amafaranga y’ishuri basanzwe ari abafana bakomeye b’iri tsinda ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo gukomeza amasomo. Bombi batuye mu Karere ka Huye, umwe yarangije icyiciro rusange abura amafaranga ngo akomeze undi yari ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye umuryango wamwishyuriraga urahagarara.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Platini, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwishyurira aba banyeshuri amafaranga y’ishuri nyuma yo kuganira na bo bagasanga nubwo ari abafana babo bakomeye bafite ibibazo birusha ubukana ubushobozi bo ubwabo basanganywe.

Aba bahanzi banze gushyira mu itangazamakuru amazina y’aba bana mu rwego rwo kwirinda kubangamira ubuzima bwabo bwite. Uwarangije icyiciro rusange aziga umwuga w’ubukanisha ku nkunga ya Dream Boyz undi akomeze amashuri bisanzwe.

Platini yagize ati “Ni abafana bacu bakomeye, umwe twamenyanye na we umwaka ushize ubwo yagurishaga inkweto ze ashaka amafaranga yo kudutora ngo tuzatware Guma Guma. Twaje gusanga ari umwana ufite utubazo dukomeye hanyuma twishakamo icyo twakemura kibangamye kurusha ibindi byose. Nubwo irushanwa tutaritwaye twamusabye ko atubwira icyo yifuza twamufasha dusanga ashaka kwiga ubukanishi”

Yungamo agira ati “Uwo mwana arashak kwiga ubukanishi, amafaranga y’ishuri arahari, ubu igisigaye ni ukuza akayafata akajya ku ishuri.”

TMC uririmbana na Platini muri Dream Boyz, yashimangiye ko kwiyemeza guafasha aba bana ari ikintu gikomeye bakoze babivanye ku mutima ndetse bakaba bashishikariza abandi bahanzi gukoresha ubushobozi bafite bita ku batishoboye n’abatagira kuvurira.

Yagize ati “Amazina yabo ndumva atari byiza kuyavuga mu itangazamakuru ariko byo Dream Boyz twarabyiyemeje, tuzabafasha. Bose ni abo muri Huye, umwe aziga ubukanishi undi akomeze amasomo bisanzwe. Ni ikintu twakoze tubivanye ku mutima ntawe ubidusabye, n’abandi byaba byiza bagiye bagerageza gufasha mu bushobozi bwa buri wese”

Uziga ubukanishi yiyandikishije muri College Imena naho mugenzi we akaba agiye kwiga muri Groupe Scolaire Nkubi.

Dream Boyz imaze iminsi ifata amashusho y’indirimbo yayo ‘Nzibuka n’abandi’ iri gukorwa na Producer Meddy Saleh. Mu ntangiriro za Mutarama 2015 bafasha ay’indirimbo ‘Gasopo’ bahuriyemo na Rafiki.

REBA ’UZAHAHE URONKE’ YA DREAM BOYZ:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .