00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz iri hagati nk’ururimi kubera ikosa yakoreye i Burayi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 September 2014 saa 11:06
Yasuwe :

TMC na Platini bagize Dream Boyz bakomeje kuba mu rujijo rwo kubona impapuro zibemerera kujya gukorera igitaramo mu Bubiligi kubera amakosa bakoze yo gutinda kugaruka mu Rwanda ubwo baheruka kujya i Burayi umwaka ushize.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nzeri 2014, Dream Boyz, Jay Polly na Urban Boyz berekeza mu Bubiligi bakazahakorera igitaramo ahitwa Birmingham Palace ku itariki ya 06 Nzeri.
Kuri Dream Boyz, baracyari mu rujijo rwo kumenya niba bazagenda cyangwa (...)

TMC na Platini bagize Dream Boyz bakomeje kuba mu rujijo rwo kubona impapuro zibemerera kujya gukorera igitaramo mu Bubiligi kubera amakosa bakoze yo gutinda kugaruka mu Rwanda ubwo baheruka kujya i Burayi umwaka ushize.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nzeri 2014, Dream Boyz, Jay Polly na Urban Boyz berekeza mu Bubiligi bakazahakorera igitaramo ahitwa Birmingham Palace ku itariki ya 06 Nzeri.

Kuri Dream Boyz, baracyari mu rujijo rwo kumenya niba bazagenda cyangwa bitazabakundira dore ko kugeza ubu batarabona visa mu gihe Urban Boyz na Jay Polly bo bazibonye.

Nyuma yo kubatwara igikombe, Jay Polly yabonye Visa bo biracyari ingorabahizi

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na TMC, yasobanuye ko hakiri urujijo rukomeye gusa umwanzuro w’icyizere gike bafite uraboneka bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Ikibazo cyo cyarabaye gusa igisigaye ni ugutegereza tukumva umwanzuro uva mu byo twabashije gukora. Ikibazo twakigejeje ahashoboka, umwanzuro wa nyuma turawumenya ku mugoroba. Icyizere cyo kugenda ni gike ariko biracyashoboka”

Abajijwe impamvu yatumye badahabwa visa , yavuze ko byatewe n’ikosa bakoze ryo kujya i Burayi mu Kuboza 2013 ntibagarukira igihe bari bahawe kuri visa.

TMC ati “Urabona ubushize twagiye i Burayi dukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa. Twakoze ibitaramo byinshi ntitwagarukira igihe twari twahawe, twarengejeho iminsi. Nkeka ko wenda Ambasade yahise idufata nka ba bandi bajya hanze bagahitamo kwigumirayo. Ariko sicyo twari tugamije ni uko twatinze gato”

Nubwo batarabona ibyangombwa bibemerera kwinjira i Burayi, Dream Boyz ngo bizeye ko baramutse babihawe kuri uyu mugoroba bajyana na bagenzi babo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nzeri ndetse bakazanaririmbira Abanyarwanda babategereje mu gitaramo cyo kuwa Gatandatu.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace ni icyo kwizihiza imyaka 15 ishyirahamwe Team Production rimaze. Ubuyobozi bwa Team Production buzashimira by’umwihariko abakunzi baryo, bazanasangira amafunguro n’ibinyobwa nta kiguzi mu masaha ya nimugoroba guhera saa mbiri kugera saa tanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .