00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yaciye agahigo ko guhatanira PGGSS inshuro eshanu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 March 2015 saa 10:28
Yasuwe :

Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015, Nemeye Platini na Mujyanama Claude bagize Dream Boyz ni bo bahanzi rukumbi mu mateka ya muzika nyarwanda babonetse mu bahanzi 10 b’inkorokoro batorewe guhatanira miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu gihugu inshuro eshanu zose bikurikiranya.

Bwa mbere binjira muri Primus Guma Guma Super Star, Platini na TMC bari bakiri abanyeshuri aho bigaga muri Kaminuza. Nemeye yigaga i Huye mu mwaka wa Gatatu naho mugenzi we akaba yarigaga mu Mujyi wa Kigali mu yahoze ari KIST.

Bwari ubwa mbere mu mateka y’ubuzima bwabo bakorera akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni imwe buri kwezi ndetse by’akarusho bo bagize ayo mahirwe yo gukorera ayo mafaranga hari abandi bagenzi babo bigaga muri Kaminuza icyo gihe barwanaga no kwibona ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ya Leta dore ko icyo gihe ari bwo ibyiciro by’ubudehe byari bitangiye gukurikizwa cyane mu kugena abakwiye kwishyurirwa amafaranga y’ishuri no guhabwa ayo kwitungisha.

Ku nshuro ya mbere muri Primus Guma Guma Super Star, Dream Boyz yahatanye na Rafiki, Tom Close, Mani Martin, Faycal, Urban Boyz, Jay Polly, King James, Riderman na Dr Claude.

Muri icyo gihe aba bahanzi bose bari ibihangange dore ko bose bari bakunzwe mu buryo bujya kungana kandi bagaragazaga ubuhanga icyo gihe. Kuri iyo nshuro , igikombe cyahawe Tom Close aterwa amabuye ndetse abafana batangira kunenga iri rushanwa nyamara hari byinshi birengagije.

Mu mwaka wa 2011 Dream Boyz yasezerewe mu irushanwa mu cyiciro kibanziriza icya nyuma , yo na Jay Polly bavuye mu irushanwa hasigara King James na Tom Close. Icyo gihe Tom Close ni we watsinze.

Muri 2012 Platini ntabwo yari yizeye kwinjira mu irushanwa, hano ubwoba bwari bwamutashye

Mu mwaka wa 2012 irushanwa ryarakomeje, nabwo Dream Boyz yibona mu barushanwa. Kuri iyo nshuro hatowe abahanzi 20 nyuma hakorwa amajonjora hagendewe ku matora y’abafana b’umuziki nyarwanda. Dream Boyz yari ihanganye na Young Grace, Knowless, Riderman, Just Family, Urban Boyz(yinjiyemo isimbuye Emmy), Danny Nanone, Jay Polly, Bull Dogg na King James .

Ku nshuro ya kabiri Dream Boyz yasezerewe rugikubita, icyo gihe yavuye mu irushanwa hasigaramo abahanzi bane: Young Grace, Knowless, Jay Polly na King James. Icyo gihe igikombe cyatwawe na King James.

Umwaka wa 2013 iri rushanwa ryarongeye riragaruka, Dream Boyz nabwo yabonetse mu bahanzi 11 bahatanye icyo gihe. Yari ihanganye na Mico The Best, Senderi, Riderman, Danny Nanone, Bull Dogg, Fireman, Knowless, Urban Boyz, Christopher na Kamichi.

Ku nshuro ya Gatatu bavuye mu irushanwa ari aba Gatatu

Platini na mugenzi we TMC icyo gihe barahanyanyaje ariko biba iby’ubusa ntibatwara igikombe kuko Riderman n’Ibisumizi bye bari bameze nabi. Icyo gihe Dream Boyz yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma ya Riderman wabaye uwa mbere na Urban Boyz yabaye iya kabiri.

Muri 2014 irushanwa ryarongeye riragaruka, Dream Boyz na bwo iboneka mu bahatana 15 ndetse mu gitaramo cya Live cyo gutoranya abahanzi 10 bahataniye miliyoni 24 ku nshuro ya kane Dream Boyz ibasha kubonekamo.

Icyo gihe ku nshuro ya Kane Dream Boyz yari ihanganye na Jay Polly, Senderi, Jules Sentore, Teta Diana, Active, Ama G, Christopher, Bruce Melody na Young Grace. Icyo gihe Dream Boyz iri mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe ndetse bageze mu cyiciro cya nyuma gusa baza kuvanamo umwanya wa Kabiri igikombe cyegukanywe na Jay Polly wari ufite umurindi ukomeye icyo gihe.

Ku nshuro ya Gatanu, Dream Boyz yongeye kuboneka mu bahanzi 10 bahatanira miliyoni 24 za Bralirwa bakaba bahanganye na TNP, Jules Sentore, Paccy, Knowless, Rafiki, Senderi International Hit , Active, Bull Dogg na Bruce Melody

Ukoze igiteranyo cy’amafaranga Dream Boyz yaba imaze gusarura muri Primus Guma Guma Super Star mu myaka ine itambutse , aba bahanzi bamaze gushyira ku mufuka akabakaba 30,000,000. Nibibagendekera neza bakegukana iki gikombe uyu mwaka bazava mu irushanwa mu myaka itanu yose bazaba barimazemo bavanyemo agera kuri 60,000,000.

Platini na Anita muri PGGSS yabaye muri 2012
Ubwo bari babonye amahirwe yo gukomeza muri batanu ba mbere muri PGGSS ya 3
Muri 2014 nabwo barahatanye
Ku nshuro ya Kane bavuyemo ari aba kabiri
Platini na mugenzi we TMC bagiye guhatanira PGGSS ku nshuro ya gatanu
Ku nshuro ya gatanu Dream Boyz yabonetse mu bahatanira PGGSS

Twitter: KalindaBrendah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .