00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yahaye umwitangirizwa abakeba kubera ‘Tujyane iwacu’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 October 2014 saa 09:27
Yasuwe :

Platini na TMC bagize Dream Boyz barahamya ko amashusho y’indirimbo ‘Tujyane iwacu’ aha umwitangirizwa izindi ndirimbo zakozwe muri 2014 bityo bakaba bemeza ko ariyo y’umwaka kugeza ubu.
Mu kiganiro na Platini ubwo yatugezagaho aya mashusho yagize ati “Tubagejejeho Video nziza mu rwego rwo gukomeza kubatera amatsiko kuri album yacu ya gatanu izaba idasanzwe, tuzamurika album ifatanye n’isabukuru y’imyaka itandatu tumaze dukora umuziki. Nyuma y’iyi video hari izindi ndiririmbo tuzabagezaho vuba (...)

Platini na TMC bagize Dream Boyz barahamya ko amashusho y’indirimbo ‘Tujyane iwacu’ aha umwitangirizwa izindi ndirimbo zakozwe muri 2014 bityo bakaba bemeza ko ariyo y’umwaka kugeza ubu.

Mu kiganiro na Platini ubwo yatugezagaho aya mashusho yagize ati “Tubagejejeho Video nziza mu rwego rwo gukomeza kubatera amatsiko kuri album yacu ya gatanu izaba idasanzwe, tuzamurika album ifatanye n’isabukuru y’imyaka itandatu tumaze dukora umuziki. Nyuma y’iyi video hari izindi ndiririmbo tuzabagezaho vuba cyane.”

Abajijwe icyo ashingiraho yemeza ko iyi ndirimbo yabo ari yo ihiga izasohotse mbere kuva uyu mwaka watangira, Platini yagize ati “Kugeza ubu navuga ko ari yo video y’umwaka, urebye amashusho yayo, uko twayikoze, imyambarire irimo , ahantu heza na script yayo(uko iteguye). Twaragerageje muri make”

Dream Boyz kandi bari gutegura gukora ibi birori byo kwizihiza imyaka 6 imaze mu muziki, gushimira Imana, abafana, abaterankunga, itangazamakuru n’undi muntu wese wafashije iri tsinda muri uru rugendo.

Muri ibyo birori bizaba muri Gashyantare 2015, Dream Boyz izanamurika album yayo ya Gatanu bise ‘Warakoze’ ari naryo zina ry’indirimbo nshya bashyize hanze.

Platini ati “80% ‘Warakoze’ ni yo ndirimbo izitirirwa album yacu izasohoka muri Gashyantare 2015. Tuzanashimira abatubaye hafi ubwo tuzaba twujuje imyaka itandatu tumaze mu muziki tudasubira inyuma.”

Iyi album izaba iriho indirimbo 10 harimo nka Uzahahe uronke,Tujyane iwacu, Warakoze na Karolina. Iyi album iri gutunganywa na Producer Junior, Clement na Jay P.

REBA ’TUJYANE IWACU’ YA DREAM BOYZ

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .