00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kumurika album yabo, umwe muri Dream Boyz yaturitse ararira (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 30 March 2015 saa 08:23
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo gushyira kumugaragaro album yabo bise ‘Nzibuka n’Abandi’,Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz yafashwe n’ikiniga maze asuka amarira y’ibyishimo bivanze n’umubabaro.

Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo iki gitaramo cyari kiyobowe na Knowless na Christopher ku bufatanye n’abandi bashyushyarugamba bakomeye, Tidjara na Nkusi Arthur, cyatangiye ubona abantu bishimiye kwakira iyi album dore ko benshi mu bari muri Serena ari abafana babo gusa.

Nyuma y’uko Kalimba Jackson, Hope, Tom Close ndetse na Jay Polly basusurukije abitabiriye iki gitaramo, Tidjara na Arthur bafashe umwanya wo kwakira Knowless na Christopher ngo bahamagare Dream Boyz ku rubyiniro.

Aba bashyushyarugamba basa nk’abari bitezwe na benshi babanje kwibutsa abafana zimwe mu ndirimbo za Dream Boyz ndetse na album zabo bagiye bashyira hanze mu myaka yo hambere.

Bitarambiranye Dream Boyz basesekaye ku rubyiniro n’itsinda ry’ababyinnyi maze bakora umuziki wa live biratinda.

Nyuma yo kuririmba indirimbo bitiriye album yabo, aba basore basubiye mu ndirimbo zabo za kera nka Sinzika, Data ni nde n’izindi nyinshi maze ubwo bari bafashe akanya ko kuruhuka, Platini abwira abafana ko yishimiye kubona se na murumuna we mu gitaramo cyabo.

Yagize ti, “Maze imyaka igera muri 6 nkora umuziki ariko ni ubwa mbere papa aje mu gitaramo cyanjye, ndishimiye cyane. Ngiye kubaririmbira indirimbo ifitanye isano n’ubuzima bwanjye nuze kumfasha”.

Uyu musore yahise aririmba indirimbo yitwa “Kuva njye nkivuka” benshi mu bafana bamufasha kuririmba gusa hari n’abafashwe n’ikiniga bananirwa kuririmba ku bw’amagambo avanze n’amarira uyu musore yavuze.

Platini warize ndetse bigakora benshi ku mitima , yavuze ko aya marira yashotse ku bw’umunezero yatewe no kubona se umubyara yaje kumushyigikira.

Platini na mugenzi we TMC

Yagize ati, “Ni ubwa mbere nturitse nkarira ubundi sinjya mpfa kurira ariko mubyihanganire”.

Uyu musore yongeye gushimangira ubuzima yanyuzemo yifashishije amagambo yagiye yongera muri iyi ndirimbo avuga ngo byibura mama azagaruke kureba uko nsigaye ndirimba, uko nsigaye byina nandi menshi yagiye ahidura.

Iki gitaramo cyo kumurika album ya Dream Boyz ya Gatanu cyari cyitabariwe n’abafana bagereranyije ndetse na zimwe mu nshuti zabo za hafi.

TMC na Platini bagize Dream Boyz baboneyeho gushimira abaterankunga, inshuti, abafana ndetse n’abandi bantu bose bagiye babatera ingabo mu bitugu kugeza ubu.

Iri tsinda riri mu bahatanira PGGSS ya 5 ku nshuro yabo ya gatanu, bahanganye na Active, Knowless, Bull Dogg, TNP, Oda Paccy, Rafiki, Jules Sentore, Senderi Tuff Hit na Bruce Melody.

Uko byari byifashe mu mafoto

Dream Boyz hano baririmbaga iyitwa 'Nzibuka n'abandi'
Christopher na Knowless babaye aba MCs bwa mbere mu mateka yabo
Umunyarwenya Nkusi Arthur yasekeje benshi
Jay Polly yafatanyije na Dream Boyz mu ndirimbo bagiye bakorana ha mbere
Abafana ba Dream Boyz bari babukereye
Platini na mugenzi we TMC
Se wa Platini na murumuna we bari baje muri iki gitaramo
Platini wo muri Dream Boyz
Abafana b'inkoramutima za Dream Boyz bafanaga bakivayo
Platini
TMC
Dream Boyz ikundwa n'abafana b'ingeri zose
Senderi yari yaje kwihera ijisho

VIDEO Y’IKI GITARAMO:

Amafoto: Nkinzingabo Jacques

Twitter: @KalindaBrendah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .