Nk’uko Platini yabitangarije IGIHE, imvano y’iyi ndirimbo ahanini ishingiye ku buzima mpamo abantu bahura nabwo, aho usanga umuntu ashoje amashuri akabura akazi abo biganye bagatera imbere.
Yagize ati “Iyi ndirimbo mu by’ukuri twayiririmbye kubera ubwoba, iyo urebye ubuzima abantu babayemo hano hanze bigutera ubwoba bikagutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane ndetse no kutarambirwa”.
Platini yakomeje asobanura ko iyi video ifite umwihariko wo kuba yarakozwe na Producer Meddy Saleh babonamo ubuhanga ndetse bakishimira uburyo umunyarwenya Nkusi Arthur yabafashije gukina ubutumwa buyikubiyemo.
Indirimbo ‘Nzibuka n’abandi’ ni yo Dream Boyz yitiriye album yabo ya Gatanu bateganya gushyira hanze ku itariki 29 Werurwe 2015 mu gitaramo kizabera kuri Serena Hotel.
Bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’indi nshyashya baherutse gushyira hanze bakayita ‘Waguye ahashashe’.
Dream Boyz ni imwe mu matsinda ari guhatanira PGGSS ya 5 bakaba bafite intego yo kuzegukana iri rushanwa.
TANGA IGITEKEREZO