00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yashyize hanze amashusho ya ‘Nzibuka n’abandi’ (Video)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 March 2015 saa 05:08
Yasuwe :

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boyz bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nzibuka n’abandi’ akubiyemo ubuzima bugoranye abantu bahura na bwo ari na ko bagaragaza impungenge batewe n’ejo hazaza.

Nk’uko Platini yabitangarije IGIHE, imvano y’iyi ndirimbo ahanini ishingiye ku buzima mpamo abantu bahura nabwo, aho usanga umuntu ashoje amashuri akabura akazi abo biganye bagatera imbere.

Yagize ati “Iyi ndirimbo mu by’ukuri twayiririmbye kubera ubwoba, iyo urebye ubuzima abantu babayemo hano hanze bigutera ubwoba bikagutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane ndetse no kutarambirwa”.

Platini yakomeje asobanura ko iyi video ifite umwihariko wo kuba yarakozwe na Producer Meddy Saleh babonamo ubuhanga ndetse bakishimira uburyo umunyarwenya Nkusi Arthur yabafashije gukina ubutumwa buyikubiyemo.

Indirimbo ‘Nzibuka n’abandi’ ni yo Dream Boyz yitiriye album yabo ya Gatanu bateganya gushyira hanze ku itariki 29 Werurwe 2015 mu gitaramo kizabera kuri Serena Hotel.

Bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’indi nshyashya baherutse gushyira hanze bakayita ‘Waguye ahashashe’.

Dream Boyz ni imwe mu matsinda ari guhatanira PGGSS ya 5 bakaba bafite intego yo kuzegukana iri rushanwa.

REBA ’NZIBUKA N’ABANDI’ HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .