00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Waguye Ahashashe’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 May 2015 saa 06:09
Yasuwe :

TMC na Platini bahuriye mu itsinda rya Dream Boyz, bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo ‘Waguye Ahashashe’ bari bamaze iminsi bafatira mu Mujyi wa Rubavu.

Amashusho y’iyi ndirimbo bayashyize hanze nyuma y’indi baherutse gusohora bise ‘Nzibuka n’abandi’. Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, aba basore babwiye IGIHE ko umugambi bafite ndetse bagikomeje kugeza ubu ngo ni ugukomeza gukora iyo bwabaga bagaha abafana babo ibikorwa byiza.

Platini, yanavuze ko we na mugenzi we TMC, muri iki gihe icyo bashyize imbere ngo ni uguharanira kuba ba nyamugenda mu b’imbere bakazabona amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS ya Gatanu bari guhatanira.

Andi mashusho y’indirimbo za Dream Boyz yakunzwe harimo ‘Uzahahe uronke’, ‘Urare Aharyana’, ‘Tubaye umwe’, ‘Carolina‘ft Gabiro nayo yakozwe na Mariva, ‘Baramponda’ft Knowless n’izindi.

REBA HANO IYI NDIRIMBO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .