00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yasohoye indirimbo ya mbere mu zigize album ya Gatandatu (Video)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 September 2015 saa 03:42
Yasuwe :

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boyz basohoye amashusho y’indirimbo ‘Uzamubwire’ ibimburiye izindi zigize album yabo ya Gatandatu bitegura gushyira hanze.

Mu kiganiro na Platini ubwo yatugezagaho aya mashusho yasobanuye ko iyi ndirimbo ‘Uzamubwire’ ari yo ibimburiye izindi zose bateganya gushyira hanze mu zigize album ya Gatandatu bazamurika mu ntangiriro za 2016.

Yagize ati “Ni yo ndirimbo ya mbere mu zigize album yacu twitegura gushyira hanze. Niyo ya mbere mu zigize album ya Gatandatu tuzasohora mu ntangiriro z’umwaka utaha. Hari n’izindi twitegura kugeza ku bafana kandi nizeye ko zizabaryohera”

Nyuma y’aya mashusho yakozwe Producer Meddy Saleh, Dream Boyz barateganya gushyira hanze izindi ndirimbo ku buryo mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 album yabo izaba yuzuye neza.

Bifuza ko iyi album bazamurika yazaba iriho indirimbo z’amajwi zinafite amashusho.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .