00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese Dream Boyz izongera itahe amara masa ubugira kane? VIDEO

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 June 2014 saa 06:26
Yasuwe :

Mujyanama Claude na Nemeye Platini, bagize itsinda rya Dream Boyz, ni ubugira kane bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Bamaze imyaka ine, kuva muri 2011 kugeza muri 2014 aba basore baracyahatanira iri rushanwa ariko biracyari ingumi kugira ngo bahabwe iki gikombe.
Bwa mbere bitabira iri rushanwa muri 2011, Platini na mugenzi we Mujyanama Claude basezerewe bageze mu cyiciro cya nyuma , baherekezwa na Jay Polly. Mu mwaka wa 2012, aba basore bavuyemo ibitaramo bya Live (...)

Mujyanama Claude na Nemeye Platini, bagize itsinda rya Dream Boyz, ni ubugira kane bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Bamaze imyaka ine, kuva muri 2011 kugeza muri 2014 aba basore baracyahatanira iri rushanwa ariko biracyari ingumi kugira ngo bahabwe iki gikombe.

Bwa mbere bitabira iri rushanwa muri 2011, Platini na mugenzi we Mujyanama Claude basezerewe bageze mu cyiciro cya nyuma , baherekezwa na Jay Polly. Mu mwaka wa 2012, aba basore bavuyemo ibitaramo bya Live bigitangira, bakaba barasezerewe rimwe na Riderman ndetse na Urban Boyz.

Muri 2013, Dream Boyz yasezerewe muri iri rushanwa iri ku mwanya wa gatatu, nyuma ya Riderman wabaye uwa mbere naho Urban Boyz iba iya kabiri.

Muri izi nshuro zose bitabiriye iri rushanwa, Dream Boyz baririmbaga live ariko amahirwe yabo yagiye aba make cyane bagasezererwa batabashije gutwara igikombe.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Dream Boyz bagerageje kuririmba live indirimbo zabo mu buryo bujya kuba bwo Ugereranyije n’uko baririmbaga ku nshuro ya mbere n’iya kabiri.

Nta mpinduka zidasanzwe Dream Boyz yerekanye muri PGGSS4

Uretse ingufu zikomeye bakoresheje mu kuririmba live yabahesheje amahirwe yo gutoranywa mu bahanzi 15 batangiranye n’iri rushanwa bakagera mu 10 kuri ubu bahatanira PGGSS4,nta mpinduka zikomeye beretse bagenzi babo binjiyemo bwa mbere.

Dream Boyz mu ndirimbo yabo Urare aharyana

Nk’abahanzi bamaze imyaka ine bahatanira iki gikombe, nta kintu kidasanzwe berekanye ko barusha bagenzi babo by’umwihariko abashya muri iri rushanwa. Mu bitaramo bya Road shows Dream Boyz bakoreye hirya no hino mu gihugu nta dushya cyangwa kugaragaza ko hari umubare munini w’abafana bungutse dore ko bamaze imyaka ine bazenguruka muri ibi bitaramo.

Uburyo bategura urubyiniro(stage) rwabo, ubutumwa bw’indirimbo, kwigirira icyizere n’igikundiro nta kintu byahindutseho ugereranyije n’inshuro eshatu za mbere aba bahanzi bitabiriye PGGSS.

Uko Dream Boyz ihagaze mu irushanwa

Iri tsinda rimaze imyaka igera kuri itandatu mu muziki, kuri iyi nshuro ya kane ryitabiriye irushanwa rya PGGSS riri mu bahanzi bafite abafana benshi nk’uko byagiye bigaragara mu bitaramo bya playback byagiye bibera hirya no hino mu gihugu.

Muri ibi bitaramo bya Road shows byabereye hirya no hino mu Rwanda, abafana ba Dream Boyz n’abakunda ibihangano byabo bagaragazaga ko bazi izi ndirimbo ndetse bakaba barafatanyaga n’aba bahanzi kuziririmba. Platini na mugenzi we, bagerageje kwereka abafana ko bafite inyota yo kuva muri iri rushanwa ku nshuro ya kane bahawe iki gikombe ndetse no mu itangazamakuru bakaba baragiye bashimangira ko igihe cyabo kigeze ngo bahabwe ishimwe nk’abahanzi bakunzwe kurusha abandi bose muri iri rushanwa.

Nta muhanzi batinya mu irushanwa

Mu bahanzi 9 bahanganye nab o, Dream Boyz bemeza ko nta muhanzi n’umwe bafitiye ubwoba ko yazabatwara iki gikorwa. Mu kiganiro twagiranye na Platini ubwo ibi bitaramo bya playback byari bisojwe, yadutangarije ko yizeye ijana ku ijana ko bagomba kuzatwara iki gikombe. Ngo nta muhanzi n’umwe hagati ya : Jay Polly, Young Grace, Ama G, Christopher, Teta, Senderi, Sentore Jules, Bruce Melody na Active.

Platini ati, “Nta muhanzi navuga ko dutinya, twebwe turitinya. Imana nidufasha iki gikombe tuzagitwara usibye ko binakwiye. Imyaka ine tumaze mu irushanwa, hari ubushobozi tumaze kugaragaza kandi tugitwaye ntabwo twaba tucyibye , twaba tugikwiriye. Icyo twasaba abafana bacu ni uko bakomeza bakatuba inyuma, icyizere ni cyinshi tuzagitwara”

Akomeza abivuga, asanga ahereye igihe iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangiriye akareba n’uko byagiye bigenda byanze bikunze uyu mwaka ari bo batahiwe.

Yagize ati, “Tom Close nk’uwari uhagarariye injyana ya RnB yaragitwaye, King James nk’uwari uhagarariye injyana ya Afrobeat nawe yaragitwaye, ndetse na Riderman yagitwaye nk’uwari uhagarariye Hip Hop, ubu noneho hatahiwe itsinda ngo naryo ricyegukane. Dream Boyz ni twe twenyine tumaze kwitabira iri rushanwa inshuro zose ryabaye, nta kabuza rero tuzacyegukana hamwe no gufashwa n’Imana”

Imiririmbire ya Dream Boyz mu buryo bwa Live ihagaze ite ?

Mu gitaramo cya mbere cya Live Dream Boyz bakoreye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, bagaragaje ko hari intambwe bamaze gutera mu kuririmba mu majwi yabo y’umwimerere. Gusa, ibyo baririmbye si ukuvuga ko ari nta makemwa ariko ni byo byiza ugereranyije n’uko baririmbaga mu myaka yashize bamaze mu irushanwa.

Mbere gato yo kuza ku rubyiniro, Dream Boyz yabanjirijwe n’ababyinnyi bayo baraza bacinya umudiho nta ndirimbo babyina bamaze nk’iminota igera kuri ibiri basubirayo. Dream Boyz yahise isesekara ku rubyiniro batangira kuririmba iyo bise Urare aharyana.

Platini n'ababyinnyi babo

Aba babyinnyi babimburiye Dream Boyz, nta kintu na kigaragara bari baje gukora dore ko umuhanzi babyiniraga atari ku rubyiniro, ndetse banahageze batangiye kuririmba batuje umwuka hagati y’igice cyari gitambutse n’icyakurikiyeho wumva ko utandukanye. Byatangiye ababyinnyi bisararanga ku rubyiniro bahita basubirayo, Dream Boyz nayo iza ituje cyane.

REBA UKO DREAM BOYZ YARIRIMBYE LIVE I KIGALI:

Iyi ndirimbo Urare aharyana yacuranzwe mu buryo butanoze neza ihinduka techno nyamara isanzwe icurangitse mu njyana ya Afro/rnB.

Bahise baririmba iyo bise Uzahahe uronke bagerageza kuyiririmba neza ugereranyije na Urare aharyana. Muri iyi ndirimbo, Dream Boyz n’abacuranzi babo bagerageje kuyigeza ku bafana mu buryo bujya gusa n’ubwo yumvikanamo kuri CD.

Lion Imanzi, Aimable Twahirwa na Tonzi bakurikiranye imiririmbire ya Dream Boyz

Ibisabwa kugira ngo umuhanzi abone amanota meza muri ibi bitaramo bya Live : Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba(performance30%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance10%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).

Iri rushanwa ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus, rizasozwa kuwa 8 Nzeli 2014 mu gitaramo kizabera i Kigali muri Stade Amahoro aho uzaryegukana azahembwa miliyoni 24 z’amafaranga y’ u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .