00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless na Christopher ni bo bashyushyarugamba b’igitaramo cya Dream Boyz

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 March 2015 saa 01:22
Yasuwe :

Abahanzi Knowless na mugenzi we Christopher bo muri Kina Music ni bo bazayobora igitaramo cyo kumurika album ya Gatanu Dream Boyz izashyira hanze mu mpera za Werurwe 2015.

Mu kiganiro na Platini, umwe mu bagize iri tsinda, yashimangiye ko mu buryo budasubirwaho Knowless na Christopher ari bo bashyushyarugamba b’igitaramo cyabo ndetse by’umwihariko bari gukora imyitozo y’ukuntu uyu mwuga ukorwamo dore ko ari ku nshuro yabo ya mbere.

Ku bwo kutaba abanyamwuga mu kuyobora ibirori, aba bombi bazaba bafatanyije n’abandi ba MCs basanzwe bakomeye mu Rwanda kugira ngo batazananirwa bakabikora nabi.

Yagize ati “Ni agashya twazaniye abafana bacu, Knowless na Christopher ni bo ba MC bacu usibye ko bazaba bafatanyije n’abandi basanzwe bakora aka kazi. Ntabwo ari abanyamwuga ku buryo twabaha igitaramo cyose, bazaba bafite abo bafatanya”

Album ya Gatanu Dream Boyz igiye kumurika bayise ‘Nzibuka n’abandi’ izaba igizwe n’indirimbo 10 zirimo 5 zifite amashusho.

Mu gitaramo cyo kumurika album giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2015, Dream Boyz izaba ifatanyije n’abahanzi Tom Close, Jay Polly na Jackson Kalimba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .