00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yerekanye ko na nyina w’undi abyara umuhungu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 June 2014 saa 05:26
Yasuwe :

Mu gitaramo cya kabiri cya Live muri PGGSS4 abahanzi bakoreye mu karere ka Muhanga, Dream Boyz bagaragaje ko hari impinduka zikomeye bakoze mu miririmbire yabo no gushyushya abafana. Ugereranyije n’uko bitwaye mu gitaramo cya mbere, aba basore hari byinshi bakosoye.
Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS4 cyabereye i Kigali, Dream Boyz yari yagerageje gukora iyo bwabaga ngo ize mu myanya ya mbere mu gushimisha abafana no kwemeza akanama nkemurampaka ariko biba ingorabahizi kuri bo cyane. Bageze i (...)

Mu gitaramo cya kabiri cya Live muri PGGSS4 abahanzi bakoreye mu karere ka Muhanga, Dream Boyz bagaragaje ko hari impinduka zikomeye bakoze mu miririmbire yabo no gushyushya abafana. Ugereranyije n’uko bitwaye mu gitaramo cya mbere, aba basore hari byinshi bakosoye.

Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS4 cyabereye i Kigali, Dream Boyz yari yagerageje gukora iyo bwabaga ngo ize mu myanya ya mbere mu gushimisha abafana no kwemeza akanama nkemurampaka ariko biba ingorabahizi kuri bo cyane. Bageze i Muhanga, bahinduye byinshi ndetse bereka bagenzi babo ko hari ubunararibonye bafite muri iri rushanwa maze babyinisha stade yose yari iteraniyemo abafana bakabakaba mu bihumbi 15.

Ubunararibonye aba bahanzi bamaze kugira mu nshuro enye bamaze kwitabira iri rushanwa, bwabaye iturufu ikomeye mu kwemeza abafana n’akanama nkemurampaka kugira ngo babone ko baramutse bakomereje muri uriya murongo igikombe cyakwegukanwa n’Indatwa.

Bwa mbere bitabira iri rushanwa muri 2011, Platini na TMC basezerewe bageze mu cyiciro cya nyuma , baherekezwa na Jay Polly. Mu mwaka wa 2012, aba basore bavuyemo ibitaramo bya Live bigitangira, bakaba barasezerewe rimwe na Riderman ndetse na Urban Boyz.

Muri 2013, basezerewe muri iri rushanwa bari ku mwanya wa gatatu, nyuma ya Riderman wabaye uwa mbere naho Urban Boyz iba iya kabiri.

Muri izi nshuro zose bitabiriye iri rushanwa, Dream Boyz baririmbaga live gusa amahirwe yabo akaba make cyane bagasezererwa batabashije gutwara igikombe.

Nubwo ibitaramo bya live bari babitangiye bagaragaza ingufu zidakomeye cyane, i Muhanga bifashishije abasore n’inkumi bazi gukaraga umubyimba maze bereka abanya-Muhanga n’akanama kari kaje kureba ibyo baririmba ko baramutse babahaye iki gikombe bataba bibeshye na gato.

Dream Boyz yigaranzuye benshi mu bo bahanganye

Nubwo tutari mu bagize akanama nkemurampaka ngo twerekane uburyo aba bahanzi bakurikiranye mu kwitwara neza haba mu miririmbire, ikinyabupfura no gushimisha abafana, mu gitaramo cy’i Muhanga Dream Boyz yaje mu myanya ibiri ya mbere mu babashije kwitwara neza kurusha abandi.

Bitandukanye cyane n’uko mu bitaramo haba ibya playback cyangwa live aho wasangaga Dream Boyz ntaho wayitandukanyiriza n’abandi bahanzi 9 bari muri iri rushanwa mu buryo bwo gushimisha abafana, mu gitaramo cyabereye mu karere ka Muhanga mu mpera z’icyumweru gishize, aba basore bombi bakoresheje ingufu n’ubuhanga bwinshi kugira ngo babone amanota meza. Niba koko uko twabibonye ari na ko abagize akanama nkemurampaka babyakiriye, Dream Boyz yaba yarakuye amanota meza i Muhanga.

Mu gitaramo cyabereye i Kigali ku nshuro ya mbere, nta bintu bihambaye bakoze ngo byerekane itandukaniro riri hagati yabo n’undi muhanzi wese gusa i Muhanga bahatambukanye umucyo.

Ibanga bakoresheje

I Kigali Dream Boyz binjiye ku rubyiniro bari kumwe n’ababyinnyi babo bararirimba banabyina ndetse abafana babo bari bahari barabyishimira. Uko iminota yagiye ishira niko ibyishimo by’abafana byagendaga bigabanuka kandi biba bikenewe ko umuhanzi atangira ashimisha abafana ndetse ibyo byishimo bikagenda byiyongera uko umuhanzi aririmbira abafana.

Iyo abafana batangiye bishimiye umuhanzi byagera hagati bakarambirwa cyangwa ibyishimo bigashira, ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko baba bataryohewe n’ibyo wabakoreye.

Bageze i Muhanga, Dream Boyz bahinduye uburyo bari bateguye urubyiniro rwabo i Kigali maze bagera imbere y’abafana bari bonyine. Bahereye ku ndirimbo Ungaraguza agate bagerageza kuyiririmba mu buryo bunoze bakoresheje amajwi yabo bwite gusa ntiyumvikanaga neza nk’iyo bavanye kwa producer wayikoze akoresheje mudasobwa.

Bagiye gutangira indirimbo ya kabiri bise No one, itsinda ry’ababyinnyi barimo abasore n’inkumi batigisaga umubyimba mu buryo bukomeye, abafana barushijeho gusimbukira mu kirere banafatanya na Dream Boyz kuririmba.

Imicurangire , imiririmbire n’imibyinire by’iyi ndirimbo, byafashije cyane Dream Boyz kugira ngo bave imbere y’abafana babo bafite amanota meza ku bijyanye no kubashimisha.

Nk’uko Aimable Twahirwa, umwe mu bagize akanama nkemurampaka yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro na we nyuma y’iki gitaramo, yashimangiye ko abahanzi benshi bakoze iyo bwabaga bahindura byinshi mu miririmbire no kwiyereka abafana. Yemeje ko hari impinduka zikomeye zabayeho mu gitaramo cya Muhanga.

Ati, “Rwose abahanzi hano i Muhanga ndahamya ko benshi bagerageje gukora neza. n’abari barakoze mu buryo budashimishije cyane i Kigali, hano wabonye ko bagerageje gushyiramo imbaraga ngo bereke abafana babo ko bashoboye. Ntabwo navuga izina ry’umuhanzi wakoze neza cyangwa wagaragaje impinduka kurusha abandi, ariko barahari mwababonye. Erega na mwe abanyamakuru iyo mwishimiye ibyo umuhanzi ari gukora tuba tubibona”

Icyagaragaye cyane hagati y’aba bahanzi bombi ni uko TMC aba yitaye cyane mu buryo bwo kuririmba kugira ngo live ya Dream Boyz iryohe ariko ikijyanye no gufata neza abafana kugira ngo bishimire ibyo bakoze ahanini ugasanga bikorwa na Platini.

REBA UKO DREAM BOYZ YITWAYE I MUHANGA:

Kubyina no gushabuka hagati y’aba basore bombi, ubona ko harimo ikinyuranyo gikomeye cyane. TMC aba ahagaze atinyeganyeza, Platini na we agafatanya n’abakobwa babyina kwereka ibirori abafana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .