00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bagize Dream Boyz yaririmbiye mu Ruhango arwaye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 May 2015 saa 02:51
Yasuwe :

Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu muziki akaba umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz yaririmbye mu gitaramo cya Roadshow ya Primus Guma Guma Super Star mu Mujyi wa Ruhango afite ikibazo cy’uburwayi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere gato yo kujya ku rubyiniro TMC yavuze ko ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015 yagize ikibazo cy’imihogo ndetse arafungana bikomeye ku buryo atabashaga kuririmba nk’uko asanzwe abigenza.

Ngo yagiye kwa muganga bamwandikira imiti imufasha kuba ijwi rye ryakongera kuba ryiza. Imiti yandikiwe na muganga yayifashe neza ndetse yanayijyanye mu Ruhango ahabereye igitaramo kugira ngo ayifashishe.

Yagize ati “Ikibazo nakigize kuva ejo, nibwo nagize iki kibazo, urumva ko nafunganye, ntabwo ndi guhumeka neza n’ijwi ryanjye ryahindutse. Nafashe imiti nta kibazo ndi kuyifata neza. ni ukwihangana kuko igitaramo nagombaga kukizamo kandi nkaririmba”

Nyuma y’igitaramo, TMC yavuze ko yishimiye uburyo itsinda rya Dream Boyz ryitwaye ndetse n’uburyo abafana baryakiriye. Nubwo yari arwaye ngo yafatanyije na mugenzi we Platini bagerageza kwereka abafana ko nta cyuho kiri hagati yabo.

Dream Boyz baririmbye ku mwanya wa mbere , nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe mu minsi yashize nka ‘Uzahahe uronke’, ‘Tujyane iwacu’, ‘Urare aharyana’ n’izindi zishimiwe n’abafana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .