Kayumba Patrick avuka mu Karere ka Ruhango avuga ko asanzwe yiyumvamo impano yo kuririmba ariko yari yarabuze uburyo yakwigaragaza nk’umuhanzi. Yanamaze guhitamo izina ry’ubuhanzi aho azajya akoresha ‘Petty Blaze’.
Platini Nemeye yavuze ko Patrick yemerewe ubufasha mu muziki nyuma y’uko yatsinze irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na Dream Boyz. Abakunzi b’umuziki w’iri tsinda batangiye guhatana mu mpera z’umwaka ushize aho buri wese yifataga video agerageza gusubiramo indirimbo ‘Birarangiye’ bakoranye na Jay Polly hanyuma hatoranywa uwahize abandi.
Ati “Ni irushanwa ryaberaga ahanini ku mbuga nkoranyambaga, umuntu wabishatse wese yifataga video asubiramo indirimbo yacu yitwa ‘Birarangiye’, uwabikoze neza ni we twahembye.”
Yongeraho ati “Abitabiriye irushanwa bose twahuye na bo ejo [ku Cyumweru], twababwiye ibyagendeweho n’uburyo amanota yatanzwe tunabamenyesha uwatsinze ko ari Patrick.”
Kayumba Patrick watsinze irushanwa yemerewe gukorerwa indirimbo ebyiri z’amajwi [zizakorwa na Producer Clement] ndetse n’amashusho y’imwe mu ndirimbo. Ngo nakomeza kwitwara neza mu muziki Dream Boyz izamufasha kwagura ubuhanzi bwe.
Platini ati “Twamereye kumukorera indirimbo ebyiri za audio hamwe na video imwe, nakomeza kubigendamo neza tuzakomeza tumufashe atere imbere. Nk’uko dufite abana twishyurira amashuri, nawe niyitwara neza ibyo twamwemereye bizakomeza kwiyongera.”
Dream Boyz itangaza ko hari myinshi mu mishinga y’indirimbo z’amajwi n’amashusho bagiye gushyira hanze cyo kimwe no kurangiza umushinga wa Album bateganya kumurika.
TANGA IGITEKEREZO