00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Dream Boyz ku gutwara PGGSS, gushaka abagore n’isenyuka rya Urban Boyz (Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 January 2018 saa 03:37
Yasuwe :

Dream Boyz ihuriwemo n’abahanzi babiri Nemeye “Platini” na Mujyanama Claude “TMC” , ni tsinda rukumbi ryasigaye rihagaze nyuma y’abo batangiriye rimwe basenyutse.

Usibye ibikorwa bya muzika bamenyekaniyeho, mu buzima busanzwe Platini yakurikiye amasomo ajyanye n’itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye, undi yize imibare n’ubugenge asoreza mu cyahoze ari KIST.

Mu biganiro aba bahanzi bombi bumvikanisha ko baticuza inzira bakurikiye, umuziki bamaze kuwusaruramo amafaranga menshi mu myaka icyenda bawumazemo by’umwihariko wabazamuriye urwego rw’imibereho, bemeza ko hari n’imitungo itandukanye kuwukora byabazaniye nubwo usanga badashishikazwa cyane no kuyivugaho.

Platini na TMC bafitanye amateka maremare kuva kera bagitangira guca akenge ku buryo byinshi baziranyeho bituma bashimangira ko itsinda ryabo ari umuzi utapfa kurandurwa n’ikibonetse cyose. Bubakiye ku bushuti bakuye mu ishuri birengaho biyita umuryango, baguhamiriza ko biyumvamo kuba abavandimwe kuruta ikindi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yabasuye mu nzu ya Kina Music bakoreramo umuziki kugeza ubu, abagize iri tsinda bagarutse kuri bimwe mu byibazwa ku mikorere y’itsinda ryabo, icyo batekereza ku gutandukana kw’abagize Urban Boyz bahoze bahanganye, ibijyanye n’imibereho n’ubuzima bwite n’ibindi.

2017, umwaka wahiriye Dream Boyz

Abagize Dream Boys bahamya ko nta gihe kigeze kibagora kuva batangira umuziki kuko guhera ku ndirimbo batangiriyeho n’izindi zagiye zimenyekana ndetse zigahabwa umwanya n’abakunze ubutumwa baririmbaga buvuga ibiriho, amaganya ndetse n’ubuzima busanzwe.

Bahereye ku ndirimbo yitwa “Wanizingua” yakunzwe ariko iyatumye izina ryabo rimenyekana cyane ni “Magorwa”. Bakomereje ku zindi zirimo "Sinzika”, “Data Ni Inde?”,“Bella” bakoranye na Kitoko, “Mumutashye” bari kumwe na Jay Polly n’izindi.

Bombi bahuriza ku kuba hari impinduka nyinshi iterambere ry’umuziki wabo ryabagejejeho no mu buzima busanzwe ariko by’umwihariko ngo bishimira cyane umwaka wa 2017 wabaye umugisha ku itsinda ryabo.

Platini ati “Umwaka wa 2017 navuga ko ari umwaka mwiza cyane wo kwishimira ku itsinda ryacu, hari byinshi twagezeho twari twarifuje mu myaka yabanje mbere. By’umwihariko Abanyarwanda bose barabizi ko Primus Guma Guma Superstar ari irushanwa rihiga ayandi mu Rwanda, kuba twaratwaye icyo gikombe ndumva ari ikintu cyo kwishimira cyane.”

Yongeyeho ati “Iterambere twagezeho ni mu buryo bw’amikoro, amafaranga twagiye dukuramo yagiye adufasha mu buzima bwa buri munsi bwo kubaho ariko ibyo twakuyemo byanatumye muzika yacu idahagarara kuko kugeza ubu tubasha gukora indirimbo ifite amajwi meza n’amashusho meza.”

TMC yamwunganiye agira ati “PGGSS ni irushanwa rifite icyo rimariye abahanzi ku ruhande rumwe kuko hari icyo bakuramo, ryaje kunganira abahanzi mu buryo bw’amikoro nubwo ntavuga ko ari ijana ku ijana ariko hari icyo byakemuye mu mibereho y’abahanzi.”

Platini na TMC bishimira cyane kuba irushanwa begukanye ryarabagejeje ku iterambere mu muziki cyo kimwe n’abaritwaye mbere yabo ndetse bakifuza ko ryagumaho kugira ngo bizagere no ku bandi bitarageraho. Bongeyeho ko iki ari cyo gihe ko hazarebwa uburyo rwongererwa imbaraga mu bihembo bitangwa kugira "kuko ibiciro ku isoko byazamutse.”

Dream Boys ku isenyuka rya Urban Boyz

Urban Boyz yagize amateka y’imyaka icumi iri mu bayoboye umuziki no kugira igikundiro mu bakunzi bawo mu Rwanda, urugendo rwa batatu rwashyizweho umusozo na Safi wasezeye byeruye mu ntangiriro z’Ugushyingo agasigira itsinda Humble Jizzo na Nizzo, biyemeje gukomezanya urugendo ari babiri undi na we atangira gukora ukwe.

Ni inkuru yabereye incamugongo bamwe mu bakundaga iryo tsinda abandi bakavuga ko ryigabanyijemo ibice bibiri byombi byitezweho kuzerekana imbaraga cyangwa kimwe kikazaganza ikindi ku munzani w’ubuhangange. Ku ruhande rwa Dream Boys basaga nk’abahanganye mu muziki ngo ni ugutegereza ahazaza hakazivugira.

TMC ati “Mbifata mu buryo bubiri, ububi n’ubwiza. Hari ukuba ari ikigo cyari gifite abakozi benshi, umukozi umwe ashinga ikindi cye, bikaba ari amahirwe wenda ku muziki nyarwanda. Ushobora gusanga abantu bazakomeza kuryoherwa n’ibya Urban Boyz bakanaryoherwa n’ibya Safi bakaba babonye ikintu gishya batari bafite."

Yongeyeho ati “Icya kabiri bishobora gutuma impande zombi cyangwa umwe muri bo adatanga icyo yari gutanga mu buryo bwuzuye, gusa byose bizaterwa n’ahazaza niho hazatubwira niba ibyabaye ari byiza cyangwa ari bibi.”

Platini we yagize ati “Ntabwo njyewe numvise ko ari ikintu cyiza gusenyuka kwa Urban Boyz kuko umurindi wabo umuntu yawumvaga muri muzika, bafashaga abandi gushyira itafari mu kuwubaka, ariko niba batandukanye ni amahitamo yabo ni abantu bakuru, bafite uko babiteguye.”

Batekereza iki ku kuba bashaka abagore?

Platini uri mu bakunze kuvugwa mu bijyanye n’urukundo yagize ati “Twe turabitekereza ariko Imana yo ikagira ukundi ibidupangira ariko n’ubu umuntu yashaka, biramutse bikunze umuntu akabona uwo Imana koko imwemerera nta kabuza ariko nkeka ko bitari mu myaka ya kure. Ni vuba kabisa, sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi gusa mbyifuza vuba gusa nta gitutu nshyira ku Mana yanjye nanjye ubwanjye ntacyo nishyiraho, ndabyizeye ko ari vuba.”

Ku bijyanye n’umukunzi agira ati “Magingo aya mbaye umunyakuri umukunzi ntawe. Ntawe. Ubundi umukobwa mwiza iyo umuvuze abantu bose baramwumva ni uko atari uko bose bababona. Nifuza umukobwa wubaha, uzi kwirwanaho no kwibeshaho mu gihe bikomeye akaba yagira icyo afasha umuryango, kuba ari mukundabantu agatuma nyine umuryango waguka mu rweho rw’inshuti uwo yanyuzuza.”

TMC na we avuga ko igihe icyo ari cyo cyose yabona uwo Imana yamugeneye, yahita akora ubukwe. Bitandukanye na mugenzi we, ashimangira ko afite abakobwa benshi babyumva kimwe ahubwo icyo atakwemeza ngo ni ukugira uwo yashyira mu rugo kuko agitegereje uwo Imana iri kumutegurira.

Uko Kina Music ihagaze nyuma yo kuvumbukamo undi muryango; igenda rya Christopher

Platini na TMC ku kuba Kina Music bayisangamo nk’umuryango kuruta ikindi cyose. Bombi bavuga ko mu bihe bamaze bawinjiyemo icyabashimishije ari ukuba haravuyemo babiri bakawagura, ntibemeranya n’abakunze kuvuga ko inyungu z’abandi bahanzi muri iyo nzu itunganya umuziki zishobora kuba ziryamirwa n’urugo.

TMC ati “Kina Music twatangiye gukorana mu 2013, hano turi mu muryango ni cyo kiruta ibintu byose, iyo turi hano tuba turi mu rugo nicyo mpa agaciro kurusha ibindi byose.”

Platini avuga ko usibye kuba barungukiyemo inshuti bakaba babana nk’abavandimwe mu bumwe banahakoreye ibikorwa bitandukanye bya muzika bafata nk’ibifite ikintu kinini bivuze ku itsinda ryabo.

Yagize ati “Kuba ufite inshuti, ukagira abavandimwe musangira byose, icyo ni ikintu gikomeye cyane ariko nanone mu buzima bwa muzika ngira ngo tumaze gukora album eshatu turi kumwe, twakoreye indirimbo nyinshi muri iyi nzu twicayemo ariko ikiruta byose ni uko dufite umuryango mugari kandi iyo uri muri Kina Music uba wumva ko uri mu rugo.”

Yakomeje agira ati “Nkeka ko ari na yo label imaze igihe mu Rwanda izindi ziraza zikagenda gutyo gutyo ariko yo igihagaze bwuma, biramutse bitagenda neza ntabwo Kina Music yari kuba ikiriho. Nta waryamiwe ahubwo twe twishimira cyane kuba muri Kina Music twarabonye umusore n’inkumi bashobora kurushinga umuryango wa Kina Music ugakomeza ukaguka.”

TMC avuga ko kuba Christopher yarasohotse mu muryango yari amahitamo ye atagombaga kubangamirwa. Ati "Nta kintu kidasanzwe gihari, dukora nk’abavandimwe nyuma ya byose rimwe na rimwe umuntu areba ikimufitiye akamaro kurusha ikindi. Kugenda kwa Christopher byashoboka ko kuri we yabonye ari cyo gihe cyiza cyo kugira ngo na we agerageze arebe ko n’ahandi ubwatsi bwakwera inka zikarisha.”

Yongeyeho ati “Ni amahitamo yagize, kuri njye ni ibintu bisanzwe, ni ugushaka icyamuteza imbere cyamujyanye kurusha wenda aho yari ari. Icyo twategereza ni ukureba uko bizamuhira kuko nicyo tumwifuriza.”

Aba bombi bavuga ko muri Kina Music biyumva nk'abari mu muryango

Dream Boys hari ababazi nk’abasore banyuze mu buzima bugoye kubera ubutumwa bukunda kumvikana mu ndirimbo zabo, mu gihe urukundo rw’abasore n’inkumi usanga ari yo ntero y’abahanzi benshi b’ubu.

Iri tsinda rivuga ko imishinga ya 2018 bateganya irimo n’uwa album izaba yitwa "Wagiye He?" bifuza gusohora mu gihe cya vuba ariko kizagenwa n’ibiganiro bari kugirana n’impande zitandukanye zizagira uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cyo kuyerekana.

Ni album bifuza kuzasohoraho indirimbo zitandukanye zivuga ku buzima butandukanye bagiye banyuramo ndetse bakazagiraho n’izo bazakorana n’abahanzi bo hanze.

Ngo bafite ishimwe rikomeye ku mutima kubera ibyo basaruye mu 2017
Platini ashobora kuba yatangiye guharura inzira imuganisha ku gukora umuziki ku giti cye
Platini yifuza umukobwa uzi kwirwanaho kandi akaba mukundabantu
TMC yatangaje ko atazi ibyajyanye mugenzi we muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .