Dream Boyz igiye kumurika album ya Gatanu yise ‘Nzibuka n’abandi’ nyuma y’izindi enye bashyize hanze kuva mu mwaka wa 2009, ‘Si inzika’, ‘Dufitanye isano’ na ‘Data ni nde’.
Platini yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere mu mateka y’iri tsinda rigiye gukora igitaramo cya Live mu kumurika album. Mu myaka yatambutse bakoraga ibitaramo byoroheje nabwo bagakoresha CD mu kuririmba ariko ngo bamaze kuba bakuru mu muziki ku buryo bafite ubushobozi bwo kuzamara amasaha abiri baririmba mu buryo bwa Live.
Yagize ati “Dream Boyz imaze imyaka itandatu, imaze kumurika album enye, iyi tugiye gushyira hanze ni iya gatanu. Iyi album turashaka kuzayimurika mu gitaramo cyiza cya Live, kera twamurikaga album mu bitaramo bya playback, ariko kuri iyi nshuro ni Live ijana ku ijana.”
Yongeraho ati “ Ikindi kandi ni ubwa mbere Dream Boyz tuzaba dukoreye igitaramo cyacu cya Live muri Serena Hotel, ni ibintu bidasanzwe kuri twebwe”
Muri iki gitaramo kizaba ku itariki ya 28 Werurwe 2015 kuri Serena Hotel, Dream Boyz izaba inizihiza imyaka itandatu imaze mu muziki.
Imana n’abafana ba Dream Boyz ari na bo baterankunga bakuru iri tsinda rifite ngo ribahishiye byinshi kuri uwo munsi.
Muri ibi birori Dream Boyz ngo izaba yishimira uburyo batahwemye gukora ibyo abafana babasaba, gutanga ubutumwa bwubaka no kudasubira inyuma mu muziki, ikintu bafata nk’igikomeye.
Iyi album izaba iriho indirimbo 10 harimo nka Uzahahe uronke,Tujyane iwacu, Warakoze , Nzibuka n’abandi, Karolina n’izindi. Iyi album yatunganyijwe na Producer Junior, Clement na Jay P.
Twitter: @munyengabesabin
TANGA IGITEKEREZO