00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory agiye gukusanyiriza hamwe indirimbo 30 aheruka gusohora

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 November 2013 saa 08:45
Yasuwe :

Umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga mu gucuranga gitari Elion Victory, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amafaranga”, “Marita” n’izindi yatangiye gukusanyiriza hamwe ibihangano bye aheruka gusohora ariko bitacuranzwe cyane ngo bimenyekane hose mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Elion Victory, w’imyaka 24, yavuze ko impamvu yo gukusanyiriza hamwe izi ndirimbo ze ari uko abafana be benshi bamaze igihe bamusaba ibihangano bye ariko ntibabone.
Ati “Sinabashije kumenyekanisha indirimbo nyinshi mperutse (...)

Umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga mu gucuranga gitari Elion Victory, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amafaranga”, “Marita” n’izindi yatangiye gukusanyiriza hamwe ibihangano bye aheruka gusohora ariko bitacuranzwe cyane ngo bimenyekane hose mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, Elion Victory, w’imyaka 24, yavuze ko impamvu yo gukusanyiriza hamwe izi ndirimbo ze ari uko abafana be benshi bamaze igihe bamusaba ibihangano bye ariko ntibabone.

Ati “Sinabashije kumenyekanisha indirimbo nyinshi mperutse gusohora kuko ngaruka mu Rwanda mva Kenya nasanze ibintu byinshi byarahindutse, ubu nibwo buryo nahisemo ngo izo ndirimbo abafana banjye babashe kuzumva.”

Elion Victory aheruka gushyira hanze CD iriho indirimbo imwe yise "Only One"

Victory, umaze gukora Album enye, avuga ko iyi CD ye azayishyira ku mafaranga make kugira ngo ibashe gukwirakwira ku bafana be benshi.

Asaba kandi abaterankunga ko bamushyigikira, ati “Ndifuza ko umuntu wese wumva hari icyo yamfasha kugira ngo iyi CD ibashe kugera kure, amarembo arakinguye, cyane cyane Kampani n’abandi bakunda ibihangano byanjye bose.”

Elion Victory, uri mu bahanzi bane bari batorewe gukomeza mu marushanwa ya TPF6 ariko ntagire amahirwe yo gukomeza arasaba kandi abafana b’umuziki we gukomeza kumuba inyuma no kumushyigikira basaba indirimbo ze ku maradiyo kugira ngo zirusheho kumvikana.

Victory ari gutegura gushyira hanze indirimbo nshya iri mu njyana ibyinitse ya Afrobeat, iyi iri gutunganywa na Producer Bob ikazajya hanze mu mpera z’iyi weekend.

Indirimbo "Ubyumva Ute" n’amagambo ayigize:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .