00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory arifuza gukorana indirimbo nshya na Diamond

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 March 2016 saa 03:29
Yasuwe :

Imwe mu mishinga mishya y’umuhanzi Elion Victory harimo gukorana indirimbo na kimwe mu byamamare byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba harimo umuhanzi Diamond Platnumz.

Elion Victory, uzwi cyane mu ndirimbo Maritha yaririmbanye na Kamichi, Amafaranga, Rekana Nabo, Niko Ateye n’izindi avuga ko yari amaze igihe ahugiye mu bikorwa by’ibitaramo bya Jazz by’itsinda asigaye aririmbamo rya Neptunez.

Gusa avuga ko muri iki gihe ateganya gusubukura gahunda zo gusohora indirimbo, kandi ko yizeza abakunzi be ko mu minsi mike azongera kwigaragaza.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Impamvu ntagaragaraga cyane, nari mpugiye muri gahunda za Neptunez Band, niho nsigaye ncurangira cyane hari ibitaramo turimo dukora byo muri Jazz, ariko hari indirimbo nshya mfite.”

Yongeraho ati “Njyewe na Remmy n’abandi turi kumwe muri Band, twiyemeje ko mu mpera z’uyu mwaka nzakora igitaramo gikomeye, nkaba nifuza gutumiramo umuhanzi Diamond, yagera hano mu Rwanda tukazakorana indirimbo imwe dushaka guheraho tugeza umuziki nyarwanda muri Tanzaniya n’ahandi mu bihugu bya East Africa.”

Arifuza gukorana indirimbo na Diamond

Elion yizeza abantu ko ibi azabishobora, agira ati “nsigaye mfite abajyanama (management) bamfasha ku bijyanye n’amafaranga no gutegura ibitaramo, nta kizatubuza kubikora kandi hari ubushobozi.”

Elion Victory umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba live

Uyu muhanzi avuga ko anateganya gukorana n’abandi bahanzi bo muri aka karere harimo Jose Chameleone, n’undi umwe wo muri Nigeria ataramenya neza n’abandi banyuranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .