00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory yashyize hanze indirimbo yise "Tina" yizera kongera kwerekaniraho impano ye

Yanditswe na
Kuya 13 December 2013 saa 06:52
Yasuwe :

Mu njyana ituje yumvikanamo gitari n’ingoma (percussion), amagambo byumvikana ko atoranyije y’urundo n’imiririmbire ikora ku mutima w’uyumva nibyo bigize indirimbo nshya "Tina" y’umuhanzi Elion Victory, indirimbo avuga ko iri mu zo agiye kongera kugaragarizaho umwimerere we mu buhanzi.
Elion Victory yasobanuye ko iyi ndirimbo yayitiriye umukobwa yakunze witwa iri zina rya “Tina”, agira ati “Ni izina ry’umukobwa nakunze nkaba maze kubona ko nta wundi umuruta hose ku isi.”
Yongeraho ati “Iyi nkuru (...)

Mu njyana ituje yumvikanamo gitari n’ingoma (percussion), amagambo byumvikana ko atoranyije y’urundo n’imiririmbire ikora ku mutima w’uyumva nibyo bigize indirimbo nshya "Tina" y’umuhanzi Elion Victory, indirimbo avuga ko iri mu zo agiye kongera kugaragarizaho umwimerere we mu buhanzi.

Elion Victory yasobanuye ko iyi ndirimbo yayitiriye umukobwa yakunze witwa iri zina rya “Tina”, agira ati “Ni izina ry’umukobwa nakunze nkaba maze kubona ko nta wundi umuruta hose ku isi.”

Yongeraho ati “Iyi nkuru mbara ni impamo yabayeho (true Story) kandi n’uwo nayiririmbiye narayimucurangiye mbere gato y’uko nyisohora araturika ararira kuko ivuga ku byabayeho, si njye ariko ni umwe mu nshuti zanjye magara.”

Umuhanzi Elion Victory aratangaza ko yiteguye kwitabira amarushanwa ya PGGSS n'andi yose akomeye ya muzika kandi akayegukana

Aganira na IGIHE, Elion yagize ati “Muri iyi ndirimbo nshya nshyize hanze nise “Tina” ndaririmba umukobwa twakundanye ariko nkagira ngo ni ibisanzwe, nyuma yo kujya mu mahanga (Ubwongereza) narushijeho kumukunda ngarutse mu Rwanda dukomeza gukundana, ariko noneho mukunda urukundo rudasanzwe kuko nari maze kubona ko ari umukobwa utandukanye n’abandi bose nabonye.

Muri uru rukundo rwacu twakomeje guhura n’ibibazo bikomeye ariko nza gusanga ndi umunyamahirwe ukomeye cyane kuba narakomeje gukundana n’uyu mwari wuje uburanga n’igikundiro.

Inyikirizo igira iti:

  • Byose amatwi ashobora kumva,
  • Ndetse n’ibyo amaso ashobora kubona
  • Nta na kimwe cyagereranywa
  • n’ibyo umutima wanjye unyemeza kuri wowe
  • Coz I love u
  • Coz I know u than anyone
  • Tina My love; my love bebe is your love
  • Tina your love; your love bebe is my love....

Uyu muhanzi yatangaje kandi ko ubu yiteguye kuba yakwitabira amarushanwa yose kandi akayitwaramo neza nyuma yo kugerageza amahirwe ye muri TPF 5, ariko amahirwe ntamusekere.

Yagize ati “Iyi ndirimbo iri mu nshyashya ndi gusohora kuko benshi mu bafana banjye bakomeje kunsaba ko nakongera nkabasohorera indirimbo nshya nyuma y’igihe nari maze ntari mu Rwanda, ubundi nkajya mu marushanwa nka PGGSS na TPF ariko simbashe gukomeza. Ubu ariko nditeguye ku buryo nizera ko yaba mu marushanwa ya PGGSS itaha n’andi yose akomeye nzabasha gushimisha abafana banjye bahora banyifuriza ko nagaragariza Isi impano yanjye.”

Yongeyeho ati “Ubu nahinduye imikorere, ndi Elion mushya kandi ufite icyerekezo gihamye, “Ndi umuhanzi w’umwuga, kandi ndifuza ko u Rwanda rwamenya impano niyumvamo kandi nifitemo yo kuririmba, gucuranga no guhanga. Ubu ntumbereye intego yanjye kandi ubu noneho niyemeje kuyigeraho kandi ndabyizeye”.

Uretse kuririmba, Elion Victory azwiho ubuhanga bwo gucuranga gitari

Uyu muhanzi benshi bamukundira imiririmbire ye n’uburyo acuranga gitari.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Maritha yaririmbanye na Kamichi ndetse n’iyitwa Amafaranga nayo yakunzwe cyane mu Rwanda.

Yacuranze gitari zumvikana mu ndirimbo Igikara na Contres Succes za Dr Claude, Bya Bihe ya The Brothers n’izindi.

Umva indirimbo Tina ya Elion Victory:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .