00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya ya Elion Victory irakomoza kuri “Ndi Umunyarwanda”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 November 2013 saa 07:58
Yasuwe :

Umuhanzi Elion Victory yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Inzozi zanjye” aho akomoza kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” akangurira Abanyarwanda kwishimira abo bari bo.
Mu butumwa yoherereje IGIHE akoresheje internet, Elion Victory yagize ati “By’umwihariko muri iyi ndirimbo nakomoje kuri gahunda nshya ya Leta y’u Rwanda ya “Ndi Umunyarwanda”, aho ndirimba ko Abanyarwanda dukwiye kwishimira abo turi bo, tukishimira no ku byiza u Rwanda ruhiga amahanga.”
“Nk’umuhanzi ariko, muri iyi (...)

“Nk’umuhanzi ariko, muri iyi ndirimbo nkoresha amagambo abwira abakunzi banjye ko mu kwishimira ibyo byiza bakwibyinira.”

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umucuranzi avuga ko iyi ni indirimbo iri mu njyana nshya ya Pacasso. Ngo iri jambo riva kuri “percussion”, biva ku ngoma zigezweho zicurangwa kenshi mu ndirimbo. Avuga ko uretse kuba acuranga gitari, yakuze avuza ingoma zo muri ubu bwoko, ari nabyo ngo biri mu byatumye akunda umuziki akanawinjiramo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .