00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ndi mu Rukundo”, indirimbo ya Elion Victory ibara inkuru y’impamo

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 26 October 2014 saa 10:00
Yasuwe :

– Nyuma y’igihe ahugiye mu gutunganya indirimbo Elion Victory yagarutse ari mushya - Victory avuga ko umukobwa yaririmbye azamutangariza IGIHE vuba - “Ndi Mu Rukundo” n’izindi ndirimbo nshya za Elion ziri mu njyana ye ya “Paccasho”
Benshi mu bahanzi ntibakunze kuvuga ukuri kw’urukundo rw’ibyo baririmba, ariko kuri iyi nshuro, Elion Victory wari umaze igihe ahugiye mu gutunganya indirimbo yaririmbye uko yahuye n’umukobwa bagakundana binyuze kuri internet gusa.
Bikunda kubaho kuri benshi mu bahanzi (...)

- Nyuma y’igihe ahugiye mu gutunganya indirimbo Elion Victory yagarutse ari mushya
- Victory avuga ko umukobwa yaririmbye azamutangariza IGIHE vuba
- “Ndi Mu Rukundo” n’izindi ndirimbo nshya za Elion ziri mu njyana ye ya “Paccasho”

Benshi mu bahanzi ntibakunze kuvuga ukuri kw’urukundo rw’ibyo baririmba, ariko kuri iyi nshuro, Elion Victory wari umaze igihe ahugiye mu gutunganya indirimbo yaririmbye uko yahuye n’umukobwa bagakundana binyuze kuri internet gusa.

Bikunda kubaho kuri benshi mu bahanzi nyarwanda, ariko kwerura ngo bavuge ko ibyo baririmbye ari bo biririmbye bikaba indi ntambara.

Kuri Elion Victory uzwi cyane ku ndirimbo nka “Amafaranga”, “Marita”, “Niko Ateye” n’izindi we yerura akavuga ko muri iyi ndirimbo ye nshya yise “Ndi mu Rukundo”, atangira akanasoza yemeza ko uku atari inkuru mbarirano, ko ahubwo ari ukuri nyako ko ari we ibyo aririmba byabayeho.

Muri iyi ndirimbo ibyinitse mu njyana n’umudundo yise “Paccasho” Victory avuga uko uyu mukobwa bahuriye kuri facebook, bagatangira kujya bavugana kenshi, nuko bakaza gukundana.

Aganira na IGIHE yagize ati “Twatangiye numva ari imikino ambwira ngo akunda indirimbo zanjye, ambwira ngo akunda uko ndirimba nuko nza kwisanga twaguye mu rukundo”.

N’ubwo aterura neza ngo avuge amazina ye nyakurim, nk’ibisanzwe ku bahanzi, Elion Victory avuga ko n’ubu akiri mu rukundo n’uyu mukobwa, kandi ko “yamubonyemo inshuti magara atigeze agira mu buzima bwe”.

Avuga kandi ko n’ubu bagikundana, kandi ko namara kumubaza neza, bazabitangariza itangazamakuru, ati “Niwe naririmbye muri iyi ndirimbo, ndamukunda nawe arankunda kandi twahuriye nyine kuri ”

Iyi ndirimbo nshya yatunganyirijwe muri studio ya “Bless World Music” itunganywa na Producer Mr9 Pro, usanzwe ukorana na Producer Chris Cheetah.Yayisohoranye n’indi yise "Umutuzo" yakoreye kwa Producer David.

Aganira na IGIHE, Elion Victory, w’imyaka 25 ubusanzwe witwa Ngarambe Victoire yavuze ko muri iyi minsi agiye gusohora indirimbo nyinshi nshya yari amaze igihe atunganya ndetse atangire azamamaze hose mu bitangazamakuru.

Ku bafana, avuga ko ashimira ko bamuhora hafi, Elion Victory avuga ko abatuye iyi ndirimbo, ko ari mu rukundo nabo, kandi akabasaba gukomeza gushyigikira ubuhanzi bwe.

Iyi ndirimbo “Ndi mu Rukundo” niyo Elion Victory yahisemo kwerekana uko indirimbo itunganywa mu mashusho y’uko yayikoze aheruka kugeza kuri IGIHE.

Uretse iyi ndirimbo, Elion yagiye anaririmba izindi ndirimbo zivuga ukuri kw’ubuzima bwe nka “Babwire”, “Mal au Coeur” ivuga ku byabaye kuri jenoside, “Mama” n’izindi.

Elion yashyize hanze indirimbo ebyiri nshya ari zo "Umutuzo" na "Ndi Mu Rukundo"

Reba uko iyi ndirimbo “Ndi mu Rukundo” yatunganyijwe:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ndi Mu Rukundo By Elion Victory

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .