00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P arahamya ko Tuff Gang itazimye nubwo itagisohora indirimbo nka mbere

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 19 December 2013 saa 09:39
Yasuwe :

Mu kiganiro cyihariye umuraperi nyarwanda Rukundo Elie, uzwi ku zina ry’ubuhanzi nka Green P, akaba abarizwa mu itsinda rya Tuff Gang hamwe n’abandi baraperi nka Jay Polyy, Bull Dog na Fireman, yabwiye IGIHE ko kuba itsinda ryabo ritagisohora indirimbo nk’uko ryabigenzaga mbere, bitavuga ko ritagihari cyangwa ryazimye.
Green P yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, ubwo yagaragaraga ari gukora ishusho ry’indirimbo ye nshyashya yise “Kandagira abanzi”
Mu kiganiro kirambuye Green P yaduhaye (...)

Mu kiganiro cyihariye umuraperi nyarwanda Rukundo Elie, uzwi ku zina ry’ubuhanzi nka Green P, akaba abarizwa mu itsinda rya Tuff Gang hamwe n’abandi baraperi nka Jay Polyy, Bull Dog na Fireman, yabwiye IGIHE ko kuba itsinda ryabo ritagisohora indirimbo nk’uko ryabigenzaga mbere, bitavuga ko ritagihari cyangwa ryazimye.

Green P yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, ubwo yagaragaraga ari gukora ishusho ry’indirimbo ye nshyashya yise “Kandagira abanzi”

Mu kiganiro kirambuye Green P yaduhaye yavuze ko kuba abanyarwanda benshi bibaza ko itsinda rya Tuff Gang ritagisohora indirimbo nyinshi, abarigize bari hamwe, nka mbere uko bakunze kubigenza, bitavuze ko ryasinziriye.

Green P yagize ati: “Rwose ndagira ngo mpumurize abakunzi ba Tuff Gang. Kuko ntibivuze ko twasinziriye kuko tudasohora indirimbo. Hari n’indirimbo nshya duherutse gusohora twise ‘Ntibagira isoni’ ndetse hakaba hari n’izindi nyinshi ziri gukorwa, ndetse n’izikiri muri Studio, kandi turi kumwe twese, nk’abagize Tuff Gang.”

Kubirebana n’ishusho yagaragaye ari gukora ry’indirimbo ‘Kandagira abanzi’, Green P yabwiye IGIHE ko iyi video ari gutunganya ari iy’i ndirimbo ye nshya, mu rwego rwo kugira ngo arangize uyu mwaka yayishyize ahagaragara.

Ati: “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza uburyo umuntu adakwiye kwanga umwanzi we ahubwo akwiye kumukunda, kugirango arusheho gukora neza kuko ngo akenshi bikunze gutuma umuntu akora cyane aho bimwongerera n’ingufu nyinshi zo gukora kandi nashakaga kubereka ko urwango ari mbuto y’ubunebwe, kuko n’iyo umuntu yakurushije kugera kuri byinshi ukwiye kumukunda kugirango uzigeze nk’aho ageze.”

Tmubajije indirimbo yaba amaze gukora kugeza ubu zose hamwe, Green P yakomeje avuga ko adashobora guhita amenya indirimbo amaze gukora, ariko ko iyi ndirimbo ye ari nk’iya 50 amaze gukora, dore ko yatangiye muzika mu mwaka wa 2003, ndetse ngo kuba nta majwi ya bagenzi be bagize itsinda rya Tuff Gang bari muri iyi aherutse gukora, bitavuze ko batakiri kumwe kuko ngo iyo umwe muri bo aririmbye agashyiramo ijambo Tuff Gang biba bivuze ko bari kumwe.

Gusa Green P yatangarije IGIHE ko ateganya gushyira Album y’indirimbo ze ahagaragara mu mwaka utaha wa 2014, mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri bitewe n’ubuyobozi bwa Touch Record bayikoranyeho.

Kubijyanye n’inzitizi mu muziki we, Green P avuga ko nta nzitizi nyinshi agihura nazo kuko ngo yabanje kumvisha no gushyiramo no gukundisha Abanyarwanda injyana ya Hip Hop, ndetse bikaba bimaze kugaragara ko bayizi kandi banayikunda, ariko ngo inzitizi igikomeye ni uko abashoramari bo mu Rwanda bataratangira gushora imari muri muzika nyarwanda uko byagakwiye.

Green P yasoje avuga ko mu buzima bwe ikintu cya mbere akunda ari umutuzo n’umutekano, biza ku mwanya wa mbere ndetse akaba yanga intambara.

Tumubajije impamvu nta na rimwe aratangaza niba agira umukunzi, yavuze ko kubaba bibwira ko nta mukunzi agira bibeshya, kuko ngo afite inshuti ye yitwa Malaika, kandi ngo yumva amufitiye gahunda ndende mu buzima bwe.

Umuraperi wo muri Tuff Gang Green P

Agashya Green P azakora mu mwaka wa 2014

Green P avuga ko mu mwaka wa 2014, ashaka gukora cyane yivuye inyuma, ku buryo agomba gukuramo abakunzi be icyo yise amajyini abarimo, akabaha ibintu bizima.

Ati: “Ndasha gukora bikomeye cyane kandi birenze uko nakoraga mbere, kuko abakunzi banjye ndashaka kubakuramo amajyini nk’uko hari indirimbo mbivugamo, ku buryo mbakuramo imyanda yose ibarimo, nkabaha ibintu bizima, ndetse nkakora n’indirimbo nyinshi zifite amshusho, dore ko abakunzi banjye bakunze kwibaza impamvu ituma nta mashusho menshi nkora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .