00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yagarutse ku gahinda yatewe na Jay Polly

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 January 2016 saa 10:48
Yasuwe :

Umuraperi Green P umwe mu bahoze bagize Tuff Gang, ababazwa bikomeye n’uko atagicana uwaka na Jay Polly basangiye byose kuva bagitangira guca akenge.

Rukundo Eliya [Green P], ni umuraperi ubimazemo igihe kinini kuko yatangiye kuririmba ahagana muri 2007. Ni murumuna wa The Ben, usigaye akorera umuziki muri PressOne muri Amerika.

Avuga ko afitanye amateka akomeye na Jay Polly. Aba baraperi biganye amashuri abanza i Gikondo, no mu yisumbuye bicaye ku ntebe imwe. Bakiyasoza bahurije hamwe umugambi wo kwinjira mu muziki nk’abaraperi.

Mu mvugo ye, Green P yumvikana nk’uwakomerekejwe bikomeye no kuba Tuff Gang yarasenyutse ndetse Jay Polly akaba mu ntandaro z’ibibazo byose.

Yagize ati “Jay Polly namufataga nk’inshuti ikomeye bigera aho aba umuvandimwe gusa natunguwe n’uburyo yahindutsemo […] siniyumvisha uburyo umuntu ashobora kuba busy ntabonere inshuti umwanya.”

Yatanze urugero kuri mukuru we The Ben, nubwo ari kure mu gihugu gisaba kudatakaza umwanya, ngo amushimira uburyo yita ku bo yasize mu Rwanda.

Ati “ The Ben ndabizi aba afite ibintu byinshi agomba gukora ariko ntabwo abura umwanya wo kuvugisha abavandimwe. Ntekereza ko biterwa n’agaciro ubaha.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .