00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yatokoye abaraperi bose bo mu Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 19 December 2014 saa 08:53
Yasuwe :

Rukundo Eliya benshi bazi ku izina rya Green P mu muziki yashimangiye ko ari we muraperi rukumbi ukora iyi njyana mu buryo bwuzuye mu Rwanda ndetse akaba ariho ahera yiyita ikinege cya Hip Hop mu Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Green P yadutangarije ko yibona nk’umuraperi wenyine washibutse ku giti cyera imbuto za Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba asanga akwiye kubera abandi urugero muri iyi njyana ibyo bakora byose bakamwigiraho nubwo hari abasuzugura akazi yakoze kuva yatangira umuziki. (...)

Rukundo Eliya benshi bazi ku izina rya Green P mu muziki yashimangiye ko ari we muraperi rukumbi ukora iyi njyana mu buryo bwuzuye mu Rwanda ndetse akaba ariho ahera yiyita ikinege cya Hip Hop mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Green P yadutangarije ko yibona nk’umuraperi wenyine washibutse ku giti cyera imbuto za Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba asanga akwiye kubera abandi urugero muri iyi njyana ibyo bakora byose bakamwigiraho nubwo hari abasuzugura akazi yakoze kuva yatangira umuziki.

Nyuma y’igitaramo cya Jay Polly yaririmbiyemo bwa mbere umuziki ucurangiwe aho(Live) ndetse akabona ko abantu bamwishimiye, Green P yavuze ko ari intambwe ikomeye yateye ndetse byamweretse ko ashoboye birenze uko yabitekerezaga.

Yagize ati, “Ni ubwa mbere nari ndirimbye Live imbere y’abantu, uburyo nakiriwe byanteye imbaraga ndetse bimpa icyizere ko hari intera ikomeye injyana ya Hip Hop imaze kugera kuko abantu bamaze kuyiyumvamo”.

Yakomeje asobanura ko yishimye by’indengakamere kuko yabonye ko abantu bamaze gucengerwa n’uburyohe bwa Hip Hop mu gihe mu myaka yashize bayifataga nk’injyana y’ibirara n’amabandi gusa.

Kuba Hip Hop itangiye kwishimirwa muri iki gihe, Green P ahamya ko ari imbaraga ze n’urungano batangiranye bagiye bashora muri iyi njyana ndetse abakirinda gutatira igihango cy’umwimerere wayo.

Ati, “ Twatangiye mu myaka yo hambere injyana yacu idahabwa umwanya ariko ubu nibwo dutangiye gusoroma imbuto twabibye. Mbabazwa cyane na benshi twatangiranye bagiye batandukira bavanga Hip Hop nyayo n’izindi njyana ariko njyewe sinteze kuva kuri Hip Hop kandi nzakomeza kwerekana ko ari injyana ikwiriye guhambwa intebe. Ni njye muraperi ukora Hip Hop nyayo gusa, abandi sinzi”.

Uyu muraperi wiyita ikinege cya Hip Hop mu Rwanda ku bw’imbaraga zihariye ashyira muri iyi njyana kurusha bagenzi be bose, yavuze ko uyu mwaka wamubereye mwiza ndetse wamufunguriye amarembo menshi muri muzika yiteguye kubyaza umusaruro.

Byinshi byamubayeho uyu mwaka hari isomo rikomeye byamusigiye ndetse azifashisha mu gukomeza guteza imbere umuziki we.

Yagize ati, “Uyu mwaka nagiye mpura n’ibibazo aho utera imbere abantu abakakurwanya ndetse bagashaka ko ucika integer. Ibyo byose byagiye binyigisha ariko ndashima Rurema ko yakomeje kumba hafi kandi nizeye ko nzagera kure nifuza”.

Green P kuba yiyita ikinege cya Hip Hop yavuze ko bidakwiye guca abandi bahanzi intege ahubwo ko buri umwe ukora iyi njyana yagakwiye kumva ko ari ikinege cy’injyana mu rwego rwo kuyiteza imbere no kuyizamura.

Yashimiye abafana by’umwihariko ku rukundo ndetse n’ibitekerezo bamuha abizeza ko hari byinshi abahishiye mu bubiko.

Ati, “Abafana banjye ndabashimira ko badahwema kungaragariza urukundo, aho nciye hose usanga bambwira bati Green komereza aho turagushyigikiye. Ibi bimpa imbaraga nkumva ko nanjye nkwiriye kubakorera ibintu byiza bya Hip Hop nyayo”.

Mbere y’uko umwaka urangira Green P azashyira hanze amashusho y’indirimbo nshya ari gukora ndetse mu ntangiriro z’umwaka utaha azagenda asohora zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi nka Uncle Austin, Fireman, Urban Boyz n’abandi benshi mu rwego rwo kuryohereza abafana be no kubafasha gutangira umwaka bumva Hip Hop y’umwimerere.

Green P ni umwe mu basore bagize itsinda rya Tuff Gang akaba abarizwa muri Label ya Touch Records.

Uyu musore yakoze indirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka nka Bingana iki, Kandagira abanzi, Ngwino Iwacu n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .