00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yisunze Tuff Gang n’abakobwa batigisa ibibuno mu mashusho ya ‘Zunguza’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 November 2014 saa 07:47
Yasuwe :

Mu mashusho y’indirimbo Green P yise ‘Zunguza yifashishijemo bamwe mu baraperi bagenzi be bo mu itsinda Tuff Gang, kugira ngo iryohe birushijeho uyu muraperi yakoreshejemo abakobwa batigisa imibiri mu buryo bukurura ababareba nk’uko na we ubwe abiririmba.
Ubwo yatugezagaho aya mashusho, Green P yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album ye nshya yitegura gushyira hanze yise ‘Mpoze nzi’. Izaba igizwe na zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu minsi yashize n’izindi nshya ziri gutunganywa mu (...)

Mu mashusho y’indirimbo Green P yise ‘Zunguza yifashishijemo bamwe mu baraperi bagenzi be bo mu itsinda Tuff Gang, kugira ngo iryohe birushijeho uyu muraperi yakoreshejemo abakobwa batigisa imibiri mu buryo bukurura ababareba nk’uko na we ubwe abiririmba.

Ubwo yatugezagaho aya mashusho, Green P yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album ye nshya yitegura gushyira hanze yise ‘Mpoze nzi’. Izaba igizwe na zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu minsi yashize n’izindi nshya ziri gutunganywa mu mastudio atandukanye by’umwihariko inyinshi zizaba zarakorewe muri Touch Records ari nayo label abarizwamo.

Muri gahunda afite muri iki gihe ni ugutunganya no kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize iyi album ye nshya ndetse by’umwihariko akaba yaribanze ku njyana ya Hip hop y’umwimerere ari nayo yiyemeje gukora ubuzima bwe bwose.

Ati “Gahunda ihari nyuma y’iyi ndirimbo ni ugukora indirimbo zigize album yanjye nise ‘Mpoze nzi’, ikindi kandi ni album izaba igizwe n’indirimbo za hip hop nyayo. Album igeze kure rwose iri hafi kurangira mbyifashijwemo na Touch Records”

Green P ashyize hanze aya mashusho nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Indyo yuzuye’ nayo izaba iri kuri album ye ari gutegura.

REBA ZUNGUZA YA GREEN P:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .