00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yavuze ku mpano yazaniwe na mukuru we The Ben

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 December 2016 saa 06:45
Yasuwe :

Umuraperi Rukundo Eliya [Green P] yishimiye mu buryo budasanzwe impano yazaniwe na mukuru we The Ben wageze i Kigali kuwa 24 Ukuboza 2016 nyuma y’imyaka itandatu aba muri Amerika.

Green P, ni umuraperi ubimazemo igihe kinini kuko yatangiye kuririmba ahagana muri 2007. Ni murumuna wa The Ben, usigaye akorera umuziki muri PressOne muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2016, Green P yavuze ko byari ibyishimo bikomeye mu muryango wabo ubwo bakiraga umuvandimwe we The Ben avuye muri Amerika.

Yavuze ko yamaze iminota igera kuri 30 arebana na The Ben nta jambo na rimwe barabwirana ku bwo gutekereza ku mateka n’ibyahise mu myaka irenga itandatu bari bamaze badacana iryera uretse kuvugana kuri telefone no kureba amafoto asohoka mu binyamakuru gusa.

Yagize ati “Sinakubwira nyine uko byari bimeze ngo ubyumve ariko nyine narishimye cyane kuko twabonanye igihe cy’isabukuru y’amavuko yanjye numva birantunguye cyane ku buryo twamaze iminota mirongo itatu tutari kuvugana turi kurebana gusa kubera urukumbuzi n’ibyishimo.”

The Ben yakirwa i Kanombe ku kibuga cy’indege cya Kigali byari ibyishimo bikomeye kuri we n’abo mu muryango. By’umwihariko ubwo yakubise amaso nyirakuru [umukunda by’ikirenga] yaraturitse ararira umukecuru na we acika intege asuka amarira.

The Ben ageze mu rugo nabwo yahoberanye na nyina umwanya munini amarira arongera arameneka kubera ibyishimo ndengakamere byari hagati ya bombi nyuma y’imyaka myinshi yari ishize batabonana.

Green avuga ko yishimiye impano yazaniwe na The Ben

Green P yongeyeho ko ibyishimo by’inyongera yagize ku bw’urugendo rwa The Ben ngo ni impano ya telefone igezweho yo mu bwoko bwa iPhone 7[igura $849, uyashyizemu mafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 600] mukuru we yamuzaniye. Yavuze ko ayifata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubuvandimwe hagati yabo.

Yagize ati “Wenda sinabitindaho ngo ndondogore ariko ikintu cyanshimishije umuvandimwe yanzaniye ni telefone igezweho igendanye n’igihe ya iPhone 7 yanzaniye.”

Mu muryango wa The Ben havukamo abandi bahanzi babiri Green P w’umuraperi n’undi witwa Danny uririmba mu njyana ya RnB gusa we ntiyamenyekanye cyane nk’abandimwe be.

Green yaririmbye mu gitaramo Riderman yamurikiyemo album 'Ukuri'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .