00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jozy yahimbiye indirimbo umwana agiye kwibaruka

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 July 2013 saa 08:59
Yasuwe :

Josiane Uwineza, wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jozy, yahimbiye indirimbo "Toi Mon Petit Bebe” umwana w’umuhungu yiteze kwibaruka mu cyumweru kimwe, mu gihe byaba bihuye n’itariki yahawe na muganga.
Muri iyi ndirimbo ituje iri mu Gifaransa yiganjemo piano, Jozy avuga uburyo amaze amezi icyenda aganira n’uyu mwana we, akamwifuriza ikaze.
Aganira na IGIHE, Jozy yavuze ko mu kuyihimba yaje kongeramo andi magambo atandukanye n’ibyamubayeho, ari nayo mpamvu yayituye ababyeyi babyara (...)

Josiane Uwineza, wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jozy, yahimbiye indirimbo "Toi Mon Petit Bebe” umwana w’umuhungu yiteze kwibaruka mu cyumweru kimwe, mu gihe byaba bihuye n’itariki yahawe na muganga.

Muri iyi ndirimbo ituje iri mu Gifaransa yiganjemo piano, Jozy avuga uburyo amaze amezi icyenda aganira n’uyu mwana we, akamwifuriza ikaze.

Aganira na IGIHE, Jozy yavuze ko mu kuyihimba yaje kongeramo andi magambo atandukanye n’ibyamubayeho, ari nayo mpamvu yayituye ababyeyi babyara bakiri abakobwa muri rusange. Ati “Natekereje ku buryo ababyeyi babyarira iwabo baba batabana na ba se b’abana, uko bakunda gukomeretswa n’amagambo y’inshuti zabo zagombye ahubwo kubahumuriza”.

Jozy, yifashisha iyi nganzo agashimira byimazeyo ababyeyi be avuga ko bamufashije, bakamuba hafi muri iki gihe yasaga n’uwari watereranywe n’inshuti ze.

Uretse iyi ndirimbo "Toi Mon Petit Bebe”, Jozy yashyize hanze indi ndirimbo yitwa “L’Amour, La vie, La Mort”.

Izi ndirimbo ari gukorera muri Celebrit Music kwa Producer Jimmy, ari naho asanzwe akorera byinshi mu bihangano bye, zikazaba zigize Album ye nshyashya izaba iri mu zikoze ku buryo zishobora kujya gucuruzwa no kwamamazwa hanze y’u Rwanda.

Umva indirimbo "Toi Mon Petit Bebe” hano:

Umva indirimbo “L’Amour, La vie, La Mort” hano:

Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .