00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 17 January 2012 saa 05:46
Yasuwe :

Nitwa Josiane Uwineza uzwi cyane nka Jozzy. Navukiye i Butare kuwa 25 Ukwakira 1990. Ndi mwene Pierre Claver Kaburame na Cansilde Umubeshyerwa.
Amashuri abanza nayigiye ku ishuri ribanza rya Muhima. Amashuri yisumbuye nayatangiriye muri ESI St Elizabeth ( i Kabgayi) nyarangiriza muri FAWE Girls School i Kigali. Mvukana n’abavandimwe batatu. Ubu ntuye mu Gatsata mbana na mama.
Guhanga nabitangiye mbikundishijwe n’uko nasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye (nka Mariah Carey) abantu (...)

Nitwa Josiane Uwineza uzwi cyane nka Jozzy. Navukiye i Butare kuwa 25 Ukwakira 1990. Ndi mwene Pierre Claver Kaburame na Cansilde Umubeshyerwa.

Amashuri abanza nayigiye ku ishuri ribanza rya Muhima. Amashuri yisumbuye nayatangiriye muri ESI St Elizabeth ( i Kabgayi) nyarangiriza muri FAWE Girls School i Kigali. Mvukana n’abavandimwe batatu. Ubu ntuye mu Gatsata mbana na mama.

Guhanga nabitangiye mbikundishijwe n’uko nasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye (nka Mariah Carey) abantu bakambwira ngo ndabishoboye. Naje kwitabira amarushanwa ya Talent Detection, yo kuririmba abantu bamva ko ufite ijwi ryiza, mbamo uwa mbere mu majonjora nza kuba uwa gatatu mu kuyasoza. Ibi byatumye numva ko mfite ijwi ryiza nuko ntangira ntyo ubuhanzi.

Natangiye ubuhanzi mu kwezi kwa Gicurasi 2011, ubwo nahimbaga indirimbo nise ’Nyemera’. Naje gukora indirimbo zindi nka ’Salax Awards’ naririmbanye na Kim Kizito, ’Nizere Nde’ nakoranye na Paccy n’iyitwa ’Njye Nawe’.

Nagaragaye imbere y’abantu benshi ubwo naririmbaga indirimbo ya Salax Awards. Indirimbo zanjye zose nazikoreye muri Celebrity Music nzikorerwa na Producer Jimmy.

Ikintu cyambabaje mu buzima ni uko data yapfuye, mu mwaka wa 1994, ntamuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .