00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore anenga uko abahanzi basohora indirimbo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 27 October 2013 saa 02:51
Yasuwe :

Kuba umuhanzi Jules Sentore adakunda gusohohora indirimbo uko yitsamuye, nk’uko bimeze kuri benshi mu bahanzi nyarwanda, ahubwo ni uko abinenga.
Jules Sentore, witegura kumurika Album ye ya mbere yise “Udatsikira”, kuri uyu wa 3 Ugushyingo muri Serena Hotel, mu kiganiro n’abanyamakuru barimo uwa IGIHE yavuze ko atishimira uburyo mu Rwanda abahanzi basigaye basohora indirimbo nyinshi kandi mu gihe gito cyane, mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kumvikana cyane mu itangazamakuru.
Mu Rwanda (...)

Kuba umuhanzi Jules Sentore adakunda gusohohora indirimbo uko yitsamuye, nk’uko bimeze kuri benshi mu bahanzi nyarwanda, ahubwo ni uko abinenga.

Jules Sentore, witegura kumurika Album ye ya mbere yise “Udatsikira”, kuri uyu wa 3 Ugushyingo muri Serena Hotel, mu kiganiro n’abanyamakuru barimo uwa IGIHE yavuze ko atishimira uburyo mu Rwanda abahanzi basigaye basohora indirimbo nyinshi kandi mu gihe gito cyane, mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kumvikana cyane mu itangazamakuru.

Mu Rwanda bimenyerewe ko benshi mu bahanzi bakunzwe basohora indirimbo imwe nibura buri hagati ya buri byumweru kuva kuri bitatu kugera kuri bitanu (bitewe n’uko indirimbo yakunzwe), cyangwa bagakora ikindi gikorwa nko gushyira hanze amashusho y’indirimbo cyangwa se gukora igitaramo.

Amashusho y’indirimbo nshya ya Jues Sentore:

Sentore avuga ko gusohora indirimbo nyinshi mu gihe gito kw’abahanzi nyarwanda bituma hari abahubukira gusohora indirimbo zititaweho mu mitunganyirizwe yazo uko bikwiye, abandi bakabikora kubw’umuhango gusa indirimbo ntizigire icyo zibinjiriza, kandi umukozi akwiye gutungwa n’umubyizi yabiriye icyuya.

Ati “Ndi umuhanzi udafite indirimbo nyinshi hanze ariko mfite Album, abahanzi benshi bahora basohora indirimbo bakora indirimbo ariko ntizitugirire akamaro.”

Jules Sentore, witegura kuririmba LIVE mu gitaramo cye, ananenga ko mu Rwanda hari bamwe mu bahanzi bakunda gucurangwa cyane ku maradiyo, nyamara bikavugwa ko atari bo bashoboye.

Sentore avuga ko ubuhanzi ari ikintu gikwiye kwitonderwa kandi ugakorwa n’uwabyigiye ubifitiye impano.

Sentore yifatiraho urugero, akavuga ko we mu gutangira umuziki we yabanje kwitabira amaserukiramuco n’amahugurwa anyuranye ku muziki, kugira ngo amenye neza ibyo aha abafana be.

Ati “Nagiye mu maserukiramuco anyuranye harimo mu Budage, muri Congo Brazzaville, muri Uganda, muri Kenya, mu Burundi n’ahandi ngiye nka Jules Sentore nkaririmbayo kandi nkaniga ibijyanye n’umuziki niyemeje gukora."

Yongeraho ati "Nakunze kumva cyane ibihangano bya Kidum na Boyz II Men nanagerageza gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mateka yabo kuko ni abahanzi nkunda mbona nanafatiraho urugero ; nkaba nteganya kwerekana ibyo nagezeho byose muri iyo myaka maze ncukumbura mu muziki wanjye.”

Sentore, wiyemeje kuririmba mu mwimerere gakondo, azamurika Album ye ku bufatanye na Benegakondo Label ari nayo yatangije Gakondo Group.

Igitaramo cyo kumurika Album ye "Udatsikira" kizaba kirimo abahanzi Icyogere mu Nkuba Masamba Intore, Daniel Ngarukiye, Emmanuel, Teta, Jean Paul Samputu watwaye Kora Award mu 2003, Mariya Yohana waririmbye indirimbo “Intsinzi”, Knowless Butera na Yvan (Burundi) uyu akaba ari mu byara wa Sentore.

Igitaramo "Udatsikira" cya Jules Sentore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .