Uyu muhanzi asohoye iyi album nyuma y’indi yakoze mu mwaka wa 2013 akayita ‘Muraho Neza’. Iyi ya kabiri igizwe n’indirimbo cumi n’imwe ziganjemo izicuranze mu buryo bwumvikanamo akarango k’umudiho wa Kinyarwanda, iriho izamenyekanye nka Umpe akanya, Kora akazi, Umpe akanya n’izindi nshya.
Yavuze ko album ye yayikoze ashingiye ku bihe yanyuzemo mu itorero ‘Indashyikirwa’ ryashinzwe na sekuru Sentore Athanase[umubyeyi wa Masamba Intore], ngo yayihaye iyi nyito mu rwego rwo guha icyubahiro uwamutoje ubuhanzi no kuzirikana ibihe yagiriyemo.
Yagize ati “Indashyikirwa ubusanzwe ni itorero nakuriyemo, ryari ryarashinzwe n’umusaza Sentore Athanase, nayikoze mu buryo bwo kwibuka no kuzirikana ibihe nanyuzemo mbere y’uko mba umuhanzi byeruye. Ikindi ni uko ‘Inshyikirwa’ ariyo ndirimbo iyoboye izindi kuri album yanjye, icya gatatu ni ijambo ryiza ry’ubutore.”
Album ‘Indashyikirwa’ yatunganyijwe n’aba Producers batandukanye barimo Bob Pro, Pastor P, Nicolas ndetse na Producer Piano umaze igihe kirekire adakora aka kazi. Igizwe n’indirimbo cumi n’imwe zirimo Umpe akanya, Kora akazi, Umpe akanya, Indashyikirwa, Mumaranyota, Akayama, uburyohe n’izindi.
Yavuze ko yayisohoye atayikore igitaramo cyo kuyimurikira abafana gusa ngo bitarenze umwaka wa 2017 azagikora. Ati “Iby’igitaramo ndi kubitekerezaho ariko ngomba kubanza kuvugana n’abaterankunga n’abandi bantu bamfasha mu muziki wanjye. Ntabwo byoroshye kuko ikijyanye no kubona abantu bagutera inkunga ntabwo byoroshye ariko igitaramo ndagiteganya, bitarenze umwaka wa 2017 nzakora igitaramo kinini n’ibindi nteganya kuzakora.”
Iyi Album yatangiye gucuruzwa kuri Libraire Ikirezi, Librairie Caritas no kuri Nakumatt mu Mujyi wa Kigali rwagati.
TANGA IGITEKEREZO